Ibya Shaddyboo n'umukunzi we imbwa zibirwaniyemo

Ibya Shaddyboo n'umukunzi we imbwa zibirwaniyemo

Nov 03,2023

Urukundo rwa Shaddyboo n’umusore utuye muri Kenya witwa Manzi Jeannot, ruravugwamo kidobya yatumye aba bombi baba batagicana uwaka, ndetse ngo ibyabo bikaba byararangiye.

Nubwo yaba Shaddyboo cyangwa se Jeannot, ntan'umwe uremeza ibyo kuba baratandukanye, biravugwa ko uru rukundo rwabo rwashyizweho akadomo.

Amakuru ari gucaracara mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aravuga ko Shaddyboo n’uyu musore w’Umunyarwanda ariko utuye muri Kenya kugeza ubu nta n’umwe ukurikira undi kuri Instagram n’ahandi bakunda gutangira ‘Show’.

Mu minsi yashize byu mwihariko ku mbugankoranyambaga z'aba baombi, Manzi n’uyu mugore w’abana babiri ntibajyaga bahisha amarangamutima yabo ariko kugeza ubu nta n’umwe ukigira icyo atangaza kuri mugenzi we.

Aba bombi kandi bamaze gusiba ubutumwa burimo n’ubwo kugaragarizanya urukundo babwiranaga mu bihe bitandukanye.

Muri Gicurasi 2022 nibwo Shaddyboo yatangaje ko afite umukunzi yihebeye ngo bari bamaze imyaka isaga itandatu ari inshuti z’akadasohoka. Icyo gihe yagize ati “Bitewe n’uko abantu banyerekaga ko nta mutima ngira w’urukundo, naberetse ko nanjye nakunda. Twari tumaze imyaka itandatu turi inshuti, yari inshuti yanjye.”