Ruhango: Nyuma yo gusinda, umugabo yabonekewe ko umugore we bamurongorera iwe mu buriri, akora amahano

Ruhango: Nyuma yo gusinda, umugabo yabonekewe ko umugore we bamurongorera iwe mu buriri, akora amahano

Nov 02,2023

Mu karere ka Ruhango hakomeje kuvugwa inkuru y'umugabo watumye abatari bacye bacika ururondogoro, aho uyu mugabo w'imyaka 49 bivugwa ko yari amaze iminsi ataha agahuruza abaturanyi avuga ko yabonekewe umugore we asambanira mu buriri bwabo, yapfuye yiyahuye.

Ibi byabaye mu mpera z'ukwezi kwa 10/2023 mu mudugudu wa Rukiriza, wo mu kagari ka Ntenyo, umurenge wa Byimana ho mu karere ka Ruhango, Uwitonze Jean Bosco w'imyaka 49, wari umaze igihe abwira abantu batandukanye ko aziyahura byarangiye abishyize no mu bikorwa.

Mu batanze ubuhamya kuri uyu mugabo barimo n'umugore we bashakanye banafitanye abana 7, kandi banabanaga, bagarutse ku kuvuga ko uyu mugabo yakunze kujya atabaza akanahuruza abaturanyi be avugako afashe umugore we bari kumurongorera ku buriri bwabo, ngo ariko bareba uwo avuga wasambanaga n'umugore we bakamubura.

Bmamwe mu bo yerekaga ibimenyetso nk'iby'uwabaga yasambanye n'umugore we yerekanaga harimo imyenda, ariko iyo yerekenega imyenda, abayibonaga basangaga ari kubereka imyenda y'abana be iri aho munzu, icyatumye bamwe banemeza ko yari yaracanganyukwe bigatuma abona ibitariho.

UWAMWIZA Jeanne D'Arc,umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Byimana utavuze byinshi kuri uru rupfu rwa Uwitonze Jean Bosco, yavuzeko ikirego cyaaze kugera mu maboko y'ubugenzacyaha, ngo habe hakorwa iperereza ku rupfu rw'uyu mugabo.