Perezida Ndayishimiye yashinjwe kurya ruswa

Perezida Ndayishimiye yashinjwe kurya ruswa

Nov 02,2023

Banki y’isi hamwe n’ikigega mpuzamahanga FMI barashinja abategetsi b’Uburundi ko aribo barya ruswa.

Byatangajwe kuri uyu wa kabiri n’umukuru w’igihugu cy’Uburundi Evariste Ndayishimiye mu nama yagiranye n’inzego zitandukanye z’igihugu zirimo abategetsi bo mu gisirikare, umutekano, abashinzwe intwaro n’ubutabera yabereye mu ntara ya Muramvya.

Perezida Ndayishimiye yemeza ko hari ikipe y’abanzi b’igihugu bishyize hamwe mu guhombya igihugu babifashijwemo n’ikigo OBR gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro.

Muri iyo nama, Perezida Ndayishimiye yashingiye cyane ku bikorwa by’ikigo OBR aho yavuze ko kidakora icyo gishinzwe kandi ariwo mutima igihugu cyizeyemo amafaranga yo kucyubaka.

Perezida w’u Burundi yatangaje ko ababajwe n’ukuntu ashinjwa n’amahanga ko abategetsi b’uburundi aribo ntandaro yo kurya ruswa.

Radiyo Ijwi rya Amerika yavuze ko Evariste Ndayishimiye yatangaje ati :"Ese murabizi ko banki y’isi na FMI bavuga ko ari ubutegetsi bubikora? Muzi gushinjwa ngo ni wowe urya ruswa, ko ari wowe uforoda amadolari? Barabinshinje ndababara…"

Perezida w’u Burundi aravuga ko amafaranga arenga miliyari y’amadolari yinjira mu mifuka ya bamwe buri mwaka biciye muri forode.

Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko imibare ya Leta yerekana ko ibicuruzwa byinjira mu gihugu bigomba gutanga imisoro, usanga Leta ibonamo kimwe cya cumi gusa cy’agomba kwinjira kujya mu kigega cyayo.