Lionel Messi yavuze abakinnyi 5 abona bazakurikiraho gutwara Ballon d'Or

Lionel Messi yavuze abakinnyi 5 abona bazakurikiraho gutwara Ballon d'Or

Nov 01,2023

Kizigenza Lionel Messi yatangaje ko hari abakinnyi bane aha amahirwe yo kuzarwanira Ballon d’or mu myaka iri imbere.

Mu myaka 15 ishize, uyu mukinnyi wo muri Argentina na Cristiano Ronaldo biganje mu batwaye iki gihembo cyifuzwa na benshi mu bakinnyi.

Uyu mukinnyi wa Inter Miami yanditse amateka mashya yegukana igihembo cye cya munani cya Ballon d’Or mu birori biheruka kubera i Paris, ashyira intera ndende kuri mukeba we wo muri Portugal,Ronaldo.

Messi ubu ufite imyaka 36 - birashoboka ko iki aricyo gihembo cye cya nyuma cya Ballon d’Or atwaye,aho agiye guharira abakiri bato.

Abajijwe uwo atekereza ko ari we uzamusimbura kuri iki gihembo, Messi yabwiye L’Equipe ati’Mu myaka mike ishize, twabonye abakinnyi bashobora gutsinda baza.

’Birashoboka ko hazaba guhatana gukomeye mu myaka iri imbere mu bakinnyi nka Haaland, Mbappé na Vinicíus Juinor.

’Hariho abakinnyi benshi bakiri bato bazarwanira Ballon d’or. Ndatekereza kandi kuri Lamine Yamal, ukiri muto cyane ariko akaba akina neza cyane muri Barcelona,yabaye umukinnyi ukomeye [ashobora guhatana].

Messi yavuze ko hari abandi bakinnyi beza bariho n’abataraza bazahatanira iki gihembo gusa yemeje ko ubu ikiragano gishya gitangiye.