Burna Boy yakoze ikintu gitangaje ubwo yabuzwaga kunywa urumogi

Burna Boy yakoze ikintu gitangaje ubwo yabuzwaga kunywa urumogi

  • Burna Boy yemeye guhomba miliyari zisaga 6RWF kubera urumogi

  • Burna Boy ngo ntiyamara umunota n'umwe atumva akotsi k'urumogi

Nov 01,2023

Ebonoluwa Damini Ogulu wamamaye nka Burna Boy yatangaje ko yanze akazi karimo agatubutse kubera ko yangiwe kunywa urumogi.

Iyo aza kwemera ngo yari buhabwe miliyoni eshanu z’Amadorali ya Amerika arenga Miliyari 6 mu mafaranga y’u Rwanda.

Kumubuza ngo byashingiwe kukuba aho yateguye hagombaga gukorerwa igitaramo kuhanywera urumogi ari ikirazira.

Burna Boy uzwiho kunywa itabi ry’Urumogi ryo mu bwoko bwa Marijuana ngo kirazira kugira icyo akora atarafata kuri ako ko ku mugongo w’ingona.

Nyiri ubwite yitangarije ko yigeze guhabwa akazi ko kuririmba mu mujyi wa Dubai uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, ariko kuko bitemewe kuhanywera urumogi agahitamo kubyihorera.

Ngo ni ku mpamvu z’uko adashobora kubaho na rimwe cyangwa umunota umwe gusa atumva akotsi ko ku mugongo w’ingona.

Tags: