Agahinda kabashenguye imitima nyuma yo kumva icyatumye umugore yiyicira umwana we w'umwaka umwe

Agahinda kabashenguye imitima nyuma yo kumva icyatumye umugore yiyicira umwana we w'umwaka umwe

Nov 01,2023

Mu gihugu cya Kenya, Urukiko rukuru rwahimije umugore icyaha cyo kwica umuhungu we w’umwaka umwe kugira ngo ajye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gukora akazi ko mu rugo.

Uyu mugore witwa Happy Mwenda Mumba ahamwa n’icyaha cyo guteza urupfu rw’umuhungu we, ufite umwaka umwe n’amezi atatu kuko yamubujije urugendo rwe rwerekeza muri UAE

Abatangabuhamya umunani batanze ubuhamya bashinja Mwenda kandi bagaragariza urukiko ko ushinjwa ahamwa n’icyaha. Umutangabuhamya wa mbere ni umukobwa we Susan w’imyaka 17, yabwiye urukiko ko ari mukuru wa nyakwigendera. Yavuze ko babanaga i Bombo na nyina na murumuna we Alvin.

Yagize ati"Mama yatwaye umwana kuryama maze bigeze saa 02h00 asohokana nawe agaruka saa kumi batari kumwe ambwira ko yamujyanye kwa se". Ntabwo nzi se wa murumuna wanjye cn’aho atuye Simpazi.