Umusaza w'i Bugesera, yamize intongo y'inyama imuheza umwuka birangira ahatakarije ubuzima

Umusaza w'i Bugesera, yamize intongo y'inyama imuheza umwuka birangira ahatakarije ubuzima

Oct 31,2023

Abantu benshi bakomeje kwibaza byinshi kuri Niyibizi Jean Baptista w’imyaka 61 y’amavuko bivugwako yariye Burushete, intongo ikamuhagama mu muhogo ikamuheza umwuka mpaka anangutse.

Uyu musaza wari utuye mu Mudugudu wa Mukoma, Akagari ka Maranyundo, yapfuye urupfu rw’amarabira nyuma y’uko ariye inyama ya burusheti ikamuniga bigakekwa ko yanze kumanuka ngo irenge umuhogo.

Nyakwigendera yaguye mu Mudugudu w’Agasenga ya ll ,mu Kagari ka Nyamata, mu Murenge wa Nyamata, mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 27 Ukwakira 2023, ahagana saa moya n’igice nyuma yo gutamira inyama ya burusheti ikanga ku manuka, bigakekwa ko ariyo yaba imuhitanye.
 
Mukanshimiyimana Josiane n’umuturage wari aho nyakwigendera Niyibizi Jean Baptista yaguye avuga ko, yaje akaka inzoga bakayimuha, arangije ahamagara Mucoma ngo amuhe burusheti ebyiri, aragenda aricara arya iya mbere arayirangiza, yaka iya kabiri maze ngo akuraho intongo ya mbere ibanza arayitamira ararya mu kuyimira ihagama mu muhogo yanga kumanuka.

Ngo niko kurembuza umugabo wari hirya ye ngo naze amubwire, amugezeho amubwira ko inyama yamunize, umusaza ngo ahita ava kuri fondasiyo y’inzu aho yari yicayeho ahita yicara hasi.

Akomeza avuga ko undi nawe yahise amufata, ari nako ngo umwuka wari urikugenda umushirana kugeza ubwo yahise apfa.