Umuramyi Mbonimpa Josue na Joyeuse Muziranenge basezeranye kubana akaramata nyuma y'imyaka 2 bakundana - AMAFOTO

Umuramyi Mbonimpa Josue na Joyeuse Muziranenge basezeranye kubana akaramata nyuma y'imyaka 2 bakundana - AMAFOTO

  • Amafoto y'ubukwe bwa Mbonimpa Josue Na Joyeuse Muziranenge

  • Mbonimpa Josue Na Joyeuse Muziranenge bakoze ubukwe

Oct 31,2023

Mbonimpa Josue uzwi nka Dr. Josue, wamenyekanye mu ndirimbo “Igitondo cyiza”, akaba ari umuganga mu buzima busanzwe, yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we bamaze imyaka ibiri bakundana.

Ubukwe bw'umuhanzi w'umuganga Mbonimpa Josue n’umukunzi we Joyeuse Muziranenge w'inzobe icyeye, bwabaye tariki 21/10/2023 mu birori byabereye muri Kigali. Kwa 19 Ukwakira 2023 ni bwo basezeranye imbere y'amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimironko. 

Barushinze nyuma y’imyaka ibiri bamaze mu rukundo rwabaryoheye cyane bakanzura kuzabana iteka ryose. Nubwo hashize iminsi hafi 10 barushinze, ubu ni bwo hasohotse amafoto y'ubukwe bwabo. Bagaragara basazwe n'ibyishimo kubera intambwe ikomeye bateye mu rukundo rwabo.

Dr. Josue wigeze kunyeganyeza Akarere ka Musanze binyuze mu ndirimbo ye “Igitondo cyiza” ubwo yigaga muri INES Ruhengeli, yabwiye inyaRwanda ibintu bine yashingiyeho asaba Joy urukundo. Aragira ati “Agira umutima mwiza, arakijijwe, ariyubaha kandi aca bugufi”.

Josue na Joyeuse barebana akana ko mu jisho

 

Joy warushinze na Josue, atuye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba. Asengera mu rusengero rwa Cornerstone Temple Church, akaba ari gusoza amasomo ya kaminuza muri UNILAK i Nyanza mu binyanye n’Icungamutungo aho ari kwandika igitabo.

Dr. Josue usengera muri EPR Paroisse Gihinga ku Kamonyi, akaba ari umukozi mu kigo kimwe cya Leta, avuga ko hashize imyaka hafi ibiri amenyanye na Joy Muziranenge. Arasobanura uko bahuye bwa mbere n'urugendo byanyuzemo ngo amubwire YEGO.

Ati: “Twahuriye ku rusengero rumwe rwa hano mu mujyi wa Kigali ntashatse kuvuga izina. Numva mpamanya n’umutima wanjye ko ariwe tuzabana, mubwiye ko mukunda bwa mbere ntacyo yansubije, ngira ngo byararangiye.

Nyuma, sinzi uko nongeye kumusaba guhura nawe, ndongera mbisubiramo ko namukunze, mbona aremeye, mpita mubwira ngo niba ubyemeye nakohereza abasaza bakaza gufata irembo, aremera”.

Avuga ko mu myaka ibiri bamaranye, ijambo yabwiwe na Joy rikamuryohera cyane ni igihe yamubwiraga ko amukunda, ‘ndagukunda’.“ Yavuze ko bazasezeranira muri EPR Paroisse Kicukiro/Sonatube.

Kuba avuye mu buseribateri, ni inkuru iri gutuma abyinira ku rukoma nk'uko yabidutangarije, ati “Ndumva nishimye ko ngiye gushinga umuryango nkaba umupapa muri make nkagira aho mba hazwi”.

Mbonimpa Josue yahishuye ko yari yaratangiye kwigira Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, arabisubika kubera ubukwe bwe agomba kwitaho cyane mu mpera z'uyu mwaka, ariko avuga ko nyuma y’ubukwe bwe na Joy, azasubukura amashuri mu gihugu cya Kenya.

Ati “Nari natangiye ‘kwispecializa muri Histology and Cytopathology’ muri MKU Thika Campus/ Nairobi, mba mbihagaritse ngaruka ino (mu Rwanda) muri gahunda z’ubukwe". Yavuze ko ubwo asoje ubukwe, agiye gushaka uko asubukura amasomo ye.

Mbonimpa Josue yaminurije muri INES-Ruhengeli mu kiganga (Biomedical Sciences) mu mwaka wa 2016. Avuka mu muryango w’abakozi b’Imana ndetse na Se umubyara ari we Ndayizeye Elie ni umupasiteri ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya EPR.

Kuva mu bwana bwe, Josue Mbonimpa yakuriye mu muryango ukijijwe, nawe atozwa indangagaciro za Gikristo kugeza ubu aracyashikamye mu byizerwa. Akiri muto, yari akuriye abana ba Ecole de Dimanche ba Restoration church Kimisagara.

Ni umwe mu bana bagiye bifashishwa cyane n’abahanzi bakomeye barimo Liliane Kabaganza, DominicAshimwen’abandi akabaririmbira haba muri Drama Team n’ibindi.

Josue Mbonimpa ni umuhanzi ufite alubumu imwe y’indirimbo 8 z’amajwi gusa. Ubuhanzi avuga ko abumaze imyaka isaga 23. Yakuriye muri Restoration Church Kimisagara ariko ubu abarizwa mu itorero rya EPR Karugira.

Uyu musore ufite ibigwi bikomeye muri Gospel dore ko ari nawe washinze Shekinah Drama Team yo muri Restoration Church, yabajijwe impamvu yahinduye itorero, asubiza ko "impamvu zirahari kuko iyo ugiye ahantu guhaha, ibyo uhashaka ntubibone, ujya kureba ahandi”.

AMAFOTO YARANZE UBUKWE BWA JOSUE NA JOYEUSE