Hamenyekanye Impamvu umunyamakuru Floriane Irangabiye wakatiwe gufungwa imyaka 10 yimuriwe mu yindi Gereza

Hamenyekanye Impamvu umunyamakuru Floriane Irangabiye wakatiwe gufungwa imyaka 10 yimuriwe mu yindi Gereza

Oct 30,2023

Umunyamakuru Floriane Irangabiye, wari ufungiye muri gereza ya Muyinga mu majyaruguru y’u Burundi kuri ubu yamaze kwimurirwa mu yindi gereza nyuma yo kubisabwa n’abarimo umuryango we.

Uyu munyamakuru yakatiwe imyaka 10 ashinjwa guhungabanya ituze rya rubanda mu gihugu cy’u Burundi.Nyuma y’uburwayi rero bwa Asthma yamaze kwimurirwa muri gereza nkuru ya Mpimba muri Bujumbura.

Kuri iki cyumweru, tariki ya 29 Ukwakira hamwe n’abandi bagororwa bagororwa bamwe barimuwe ku bw’ubusabe bw’imiryango yabo no ku bunganizi babo mu mategeko.

Ikinyamakuru iwacu burundi, kivuga ko hari andi makuru avuga ko uyu Floriane bishoboka ko yaba ari muri Taransit n’abo bagenzi be ,ku buryo ari inzira yo kujyanwa muri gereza ya Banza mu birometero 40 mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Bujumbura.

Umwe mu bunganizi be ati" iyimurwa ryaba igisubizo ku cyifuzo twasabye ko Floriane yaba muri gereza yegereye umuryango we i Bujumbura n’abaganga kugira ngo byoroshye uburwayi bwe bwa asima avurwe neza."

La journaliste Floriane Irangabiye est victime des forces hostiles au  Président » – IWACUFloriane Irangabiye, wari ufungiye muri gereza ya Muyinga mu majyaruguru y’u Burundi kuri ubu yamaze kwimurirwa mu yindi gereza nyuma yo kubisabwa n’abarimo umuryango we

Minisitiri w’ubutabera yavugiye mu kiganiro mbwirwaruhame cyakozwe n’abagize guverinoma ku ya 6 Ukwakira ,ko uyu munyamakuru yajya ajya kuvurirwa hanze ya gereza mu gihe byaba byemejwe n’umuyobozi w’aho afungiye ariko mu gihe yaba atabyemeje agakomeza kuvurirwa muri gereza. Yagize ati“Abagororwa nta burenganzira bafite bwo gusaba ubuvuzi hanze ya gereza ubwabo. Buri kigo cy’imfungwa gifite umuganga umenyesha niba imfungwa ikeneye kwitabwaho bidasanzwe hanze ya gereza."

Irangabiye ni umwe mu bahungiye mu Rwanda nyuma y’imvururu zabaye mu Burundi mu mwaka wa 2015. Irangabiye yatashye mu gihugu cye umwaka ushize nyuma yo kumva amakuru ko bamwe mu batavuga rumwe na Leta bemerewe kugaruka mu gihugu.

Ni umwe mu banyamakuru bakoreraga radiyo yo kuri Internet itaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Bujumbura. Bivugwa ko yafashwe tariki 30 Kanama 2022, afatwa n’inzego z’ubutasi z’u Burundi.