Dore ibintu 4 abantu bakora batazi ko byangiza cyane umwijima wabo

Dore ibintu 4 abantu bakora batazi ko byangiza cyane umwijima wabo

  • Dore ibintu byangiza umwijima cyane

  • Ibintu umuntu wese akwiye kwitondera kugirango arinde umwijima we

Oct 29,2023

Umwijima ni imwe mu nyama z'imbere mu muntu nini kandi ikaba ifitiye umumaro ukomeye ubuzima n’impagarike y’umuntu. Umwijima niwo kandi ubamo agasabo gashinzwe gucagagura ibyo kurya birimo amavuta tuba twariye mu mafunguro dufata ya buri munsi. Ufasha mu gukuramo ubumara mu maraso tuba twariye mu biryo.

Hari ingeso 4 abantu benshi bagira zigatera ukwangirika gukomeye ku mwijima wabo ariko akenshi bo baba batabizi:

1. KUTAGIRA UMWANYA UHAGIJE WO KURUHUKA

Burya kutaruhuka ngo bishobora kuba byangiza umwijima. Dushingiye ku nyigo zagiye zikorwa hirya no hino mubushakashatsi aha twavuga nka ‘a 2021 study published in the December issue of Sleep’ bwakozwe na medical college of Wisconsin (MCW).

Ndetse n’ubundi bushakashatsi bwakozwe na abashakashatsi ba Hopitale Saint-Antoine, abo bose bemeza ko abantu bataruhuka usanga bafite ibibazo bya Isurine (insulin) kandi ngo niyo ishobora kuba yangiza umwijima kuburyo bukomeye nk'uko urubuga Health Line rwabitan

2. KUNYWA INZOGA NYINSHI KU BURYO BUKABIJE

Ubushakashatsi kandi ntibusiba kutwereka ko kunywa inzoga z’ikirenga nabyo bigira ingaruka nyinshi no kwangirika k'umwijima kuburyo bukomeye nabyo birimo. 

Iyo umwijima ugerageza gucagagura arukoro (alcohol) hari ibinyabutabire byinshi urekura maze bikabya byakwangiza ingirangingo nto cyane zigize umwijima. iyo bi bibaye rero umwijima ugerageza kwisana maze ukarema inkovu, bityo umwijima ukaba utagikoze neza.

3. KUNYWA ITABI

Burya rero kunywa itabi ntibyangiza imyanya y’ubuhumekero gusa nkuko benshi bazi ko itabi ari ribi ku bihaha gusa nyamara ngo siko biri ahubwo ngo rishibora no kwangiza umwijima wawe kuburyo bukomeye cyane nkuko tubikesha ‘Journal of the National Cancer Institute’ abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu Burayi, nyuma yo gukora ubushakashatsi ku bantu basaga 125 bafite ibibazo by’umwijima basanze byose bifite aho bihuriye no kunywa itabi.

Nubwo ariko ngo itabi gusa ridashobora kuba intandaro yo kurwara kanseri y’umwijima, ariko ngo ryongera ibyago iyo ufite n’ibindi byinshi ukora cyangwa urya byangiza umwijima wawe byongera ibyago byo kurwara umwijima.

4. GUKORESHA IMITI YO KWA MUGANGA NABI KUBURYO BUKABIJE

Burya rero ngo nubwo gukoresha imiti ari byiza ariko burya ngo gukabya si byiza namba kuko ari impamvu ikomeye ishobora gutuma umwijima wawe urushaho kwangirika, aha twavuga nk’imwe mu miti ikoreshwa mu kugabanya ububabare nka 'Paracetamol' benshi cyane bakoresha bivura umutwe.

Byagaragaye ko abantu bayifata atari na ngombwa ko baba banayandikiwe na muganga bityo rero ngo iyo ifashwe murugero rwo hejuru yaba iyambere mu kwangiza umwijima. Si Paracetamol gusa kandi ngo n’imiti ya gihanga cyangwa ya kinyarwanda.