Umuryango we waguye mu kantu nyuma yo kubona ibyo yakoze yitegura urupfu rwe

Umuryango we waguye mu kantu nyuma yo kubona ibyo yakoze yitegura urupfu rwe

Oct 28,2023

Umusaza w’imyaka 115 mu ntara ya Lindi yatunguye abantu ubwo byamenyekanaga ko yamaze kwitegurira ibizamugendaho bamushyingura yapfuye.

Ikinyamakuru Mwananchi cyanditse ko Ahmed Chipita yaguze ibijyana n’imihango yo gushyingura byose ngo atazarushya abantu apfuye badafite amikoro yo kumuherekeza.

Muri Tanzania ngo uyu muco wo kugura isanduku, ikiringiti, amasuka bazakoresha bacukura ndetse n’ibyo bazanywa muri uyu muhano wo guherekeza usezeye ubuzima umaze kuba kimomo mu bantu bakuze.

Iki kinyamakuru kivuga ko mu ntara za Kilimandjaro na Arusha naho hari abageze mu zabukuru bamaze gucukura imva zabo bazahambwamo bapfuye.

Aganira n’iki kinyamakuru Ahmed Chipita yavuze ko urupfu uko byagenda kose ruriho kandi azapfa, ntampamvu yo kuzapfa abana be bagasigara basenye ingo zabo bamushyingura, kuko ntacyo yaba yaramaze kandi yarabayeho abizi neza ko azapfa.

Uyu musaza w’abana 5, abuzukuru 30 n’abuzukuruza 40 avuga ko abona abantu batabyumva ariko bashatse bakoroshya umutwe bakabyumva kuko atari we wenyine witegura urupfu kuko buri wese bazahura.

Abana b’uyu musaza w’imyaka 115 bavuga ko batunguwe no kubona ajya ku isoko akagura isanduku, ibiringiti bazamupfunyikao ndetse n’ishoka bazatemesha ibiti biri ahantu ashaka ko bazamushyingura.

Ahmed Chipita wahoze acuruza inzoga muri aka gace atuyemo ngo amafranga yacuruje ayasigaye niyo yaguze ibyangombwa bazakoresha bamushyingura.

Uyu musaza ngo uzi no kuzigama hari amafranga make yagiye shyira mu bimina akavuga ko bazayakoresha muri uyu muhango atazi igihe uzabera ariko ngo uzaba uko byagenda hose. Muri Tanzania havugwa n’abantu baba bageze mu zabukuru bagatangira gucukura imva bazajyamo ariko ngo uko babitegura ni ako kuzapfa bikunze gutinda.