Umujura yahanishijwe igihano gitangaje nyuma yo gufatwa yiba telefoni

Umujura yahanishijwe igihano gitangaje nyuma yo gufatwa yiba telefoni

  • umujura yategetswe kubyina nyuma yo guhatwa igiti

Oct 27,2023

Hari amashusho akomeje guca ibintu kuri Tiktok aho abantu bafashe uwo bivugwa ko ari umujura bafashe amaze kubiba telefoni baramukubita bamugira intere hanyuma bamutegeka kujya mu mashusho abyina.

Aba bantu bivugwa ko ari abo muri Nigeria,bafashe uyu mujura wari umaze kubiba amatelefoni baramukubita,baramukomeretsa barangije bamukinisha

Mu mashusho yagiye hanze,yerekanye aba bantu bakoresha Tiktok babyinisha uyu mujura umukino uri guca ibintu kuri urwo rubuga witwa “I’m not the bride”.

Uyu mujura wari umaze gukubitwa cyane niwe muntu wa nyuma waje muri iyo videwo bakoze avuga ati: "Ndi umujura".

Aya mashusho yarebwe na benshi yashyizwe no kuri Twitter n’uwiyise "Akpraise".