Abitwikira ubuhanuzi bagacucura imitungo y'abandi bahagurukiwe mu Rwanda

Abitwikira ubuhanuzi bagacucura imitungo y'abandi bahagurukiwe mu Rwanda

Oct 27,2023

Ku ngingo yagarutsweho kuri uyu wa 26 Ukwakira 2026, ubwo hatangizwaga inama ya gatandatu y’abayobozi b’Itorero ry’Aba-méthodiste mu Isi Dr Usta Kaitesi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, yaburiye abihisha mu mutaka w’ubuhanuzi bagashaka gucucura Abanyarwanda utwabo, ko batazigera na rimwe bihanganirwa, ahubwo amategeko azajya akurikizwa uko bikwiriye.

Iyi nama iri kubera mu Rwanda, igaruka ku bufatanye bw’iryo torero n’andi mu kongera abakizwa.

Dr Kaitesi yagarutse kuri ibi, ubwo yari abajijwe ku bitwaza ubuhanuzi bakambura rubanda bitwaje kubasengera, ku buryo hari na bamwe batabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Urugero rwa hafi ni uwitwa Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe watawe muri yombi ku wa 1 Ukwakira 2023, ahita ajyanwa gufungirwa ku Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, aho yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Dr Kaitesi yavuze ko umuntu uvuga ubutumwa akarengera, agakora ibyo amategeko ahana azakurikiranwa kuko “nta cyuho kiba mu mategeko.”

Ati “Wabikorera kuri YouTube, wabikorera imbere y’abantu, iyo ukoze ibyo amategeko yacu akubuza, inzego zibishinzwe ziragukurikirana kandi twahisemo kuba igihugu kigendera ku mategeko.”

Yavuze ko kwemera ubuhanuzi ari ikintu kigoye cyane, kuko akenshi bishingira ku myemereye ya muntu ku giti cye, akagaragaza ko iyo idini cyangwa itorero rigiye gutangiza ibikorwa mu Rwanda barisaba imirongo migari y’ibyo ryemera. Ati “Ikintu gitangaje ni uko muri ibyo byose twakira nta hantu na hamwe handitse ngo twemera ubuhanuzi nk’ubuhanuzi nyirizina. Abenshi bavuga ko bemera Imana imwe ubutatu butagatifu n’ibindi.”

Dr Kaitesi yavuze ko abantu banditswe ari bo bakora mu buryo bwemewe n’amategeko badateje ikibazo cyane kuko n’iyo barengereye inzira yo kubakurikirana iba yoroshye avuga ko ikibazo kiri ku biha imyanya y’amatorero batagira.