Pasiteri w'umunyarwanda yagiye kwirukana amagini aramwivugana

Pasiteri w'umunyarwanda yagiye kwirukana amagini aramwivugana

Oct 26,2023

Pasiteri Daniel Naheirwe wo mu itorero rya Pantekote bivugwa ko ari uwo mu Rwanda, yaguye mu rugo rw’umuturage witwa Jesca Kyohairwe nyuma yo kujyayo agiye kwirukana amagini yari muri urwo rugo.

Mu gihugu cya Uganda mu karere ka Nakasongola hatangijwe iperereza ku rupfu rwa Pasiteri Daniel w’imyaka 40 wari usanzwe akorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pantekote mu gihugu cya Uganda nyuma yo kujyayo agiye kwirukana amagini.

Pasiteri Daniel yaguye mu rugo rwa Jessca Kyohairwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023 mu mudugudu wa Wanjuki. Amakuru avuga ko uyu mupasiteri yapfuye ubwo yari amaze gusenga hanyuma agatangira gutwika ibikoresho byari biri mu nzu ya Jesca byavugwaga ko ariyo ndiri y’amagini.