Impinduka: Indangamuntu igiye kujya ihabwa umuntu akiri uruhinja aho kuyimuha yujuje imyaka 16

Impinduka: Indangamuntu igiye kujya ihabwa umuntu akiri uruhinja aho kuyimuha yujuje imyaka 16

Oct 26,2023

Abantu benshi bakomeje kuvuga byinshi bitandukanye nyuma yo kumva Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, atangaje ko Leta y’u Rwanda igiye gutangiza gahunda yo gutanga indangamuntu ziri mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho buri Munyarwanda azajya ayihabwa akivuka.

Ni ingingo Minisitiri Ingabire Musoni Paula yagarutseho mu kiganiro cya The New Times kizwi nka ‘The Long Form’.

Yavuze ko iyi ndangamuntu nshya y’ikoranabuhanga izahindura gahunda yari isanzwe, aho abantu bafite imyaka 16 gusubiza hejuru ari bo bemererwaga gufata iki cyangombwa.

Ati “Indangamuntu iriho ubu ihabwa abantu bafite imyaka 16 gusubiza hejuru, ariko iy’ikoranabuhanga tuzayitanga duhereye umuntu akivuka.”

Biteganyijwe ko iyi ndangamuntu nshya uretse kugira imyirondoro ya nyirayo izaba inakubiyemo n’ibindi bimuranga nk’ibikumwe, QR Code na nimero nk’uko byari bimeze ku zisanzwe.

Minisitiri Ingabire yavuze ko gahunda yo gutangira kwandika abaturage no kubafata ibikumwe izatangira vuba, gusa ntiyatangaza itariki nyirizina.

Iyi ndangamuntu nshya izaba irimo amoko abiri, iya mbere ifatika inafite QR Code ndetse n’indi izaba iri mu buryo budafatika, aho bazajya bisaba ko umuntu afatwa ibikumwe cyangwa isura kugira ngo babone imyirondoro ye.

Biteganyijwe ko iyi gahunda yo gutanga indangamuntu nshya y’ikoranabuhanga izakoreshwamo miliyoni 40$.