Perezida Kagame yahagaritse ku mirimo Guverineri w'intara y'Iburasirazuba CG (Rtd) Emmanuel Gasana

Perezida Kagame yahagaritse ku mirimo Guverineri w'intara y'Iburasirazuba CG (Rtd) Emmanuel Gasana

  • Emmanuel Gasana ntakiri Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba

Oct 25,2023

Kuri uyu wa kabiri itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w'intebe ryemeje ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana yahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Itangazo ryasohotse ahagana saa kumi z'umugoroba kuri uyu wa kabiri rigira riti :

"None kuwa 25 Ukwakira 2023 CG(Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho".

Ni itangazo ryasinyweho na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Nyakubahwa perezida wa Repubulika y'u Rwanda,Paul Kagame.

Twabibutsa ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana yahawe kuyobora Intara y'Iburasirazuba avanywe ku buyobozi bw'Intara y'Amajyepfo.

Nitugira andi makuru tumenya ku kijyanye n'icyo yaba akurikiranyweho turabamenyesha mu yindi nkuru.

Image

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe.