Abakurikiranyweho kwica umwana w'imyaka 12, barangiza bakamumanika mu mugozi bitabye urukiko

Abakurikiranyweho kwica umwana w'imyaka 12, barangiza bakamumanika mu mugozi bitabye urukiko

Oct 25,2023

Abagabo batanu  bakekwaho kwica umwana w’imyaka 12, bose bitabye urukiko bambaye imyenda isanzwe, bambitswe amapingu ku maboko, baje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bahagaze imbere y’umucamanza ababaza umwe kuri umwe niba biteguye kuburana, Joseph Ngamije ufatwa nka kizigenza muri uru rubanza avuga ko atiteguye kuburana.

Nikuze François wari unashinzwe umutekano mu mudugudu nawe yavuze ko atiteguye kuburana, Ignace Rwasa nawe uri muri iyi dosiye nawe yavuze ko atiteguye kuburana.

Cyakora Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara we yavuze ko yiteguye kuburana kimwe na Charles Ngarambe alias Rasta  nawe yavugaga ko yiteguye.

Me Niyonsabye Aime wunganira Joseph Ngamije yavuze ko bagize ikibazo cyo kutabona dosiye ngo bayige neza.

Yagize ati“Turasaba ko tutaburana kuko ntitubona uko twinjira muri system kandi ibyo dusaba bikurikije amategeko”.

Me Celestin NSHIMIYIMANA nawe wunganira François Nikuze nawe yasabaga ko bataburana kuko batiteguye neza.

Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu batabahaye dosiye ko ari uko bashakaga kurindira umutekano abatangabuhamya.

Umunyamakuru wa UMUSEKE wari ku rukiko rw’ibanze rwa Busasamana yahamenyeye amakuru ko abatangabuhamya bashaka kurindira umutekano harimo nuwatanze ubuhamya ko aba bagabo bateguye  umugambi wo kwica nyakwigendera, bigakorwa nyuma y’iminsi ine bica umwana witwaga Kalinda Loîc Ntwari.

Ikindi kandi uwo mutangabuhamya anivugira ko yari Sheri w’umwe mu bafunzwe bityo ibyo avuga abizi neza ari nayo mpamvu yagiye gutanga ubuhamya kuri RIB igata muri yombi abo avuze.

Aba bose batawe muri  yombi muri uku kwezi ku kwakira 2023, Ngamije Joseph bivugwa ko yari afitanye ikibazo n’ababyeyi ba nyakwigendera ngo bamwima inzira.

Bivugwa ko mugucura umugambi wo kwica nyakwigendera yahaye amafaranga aba bagabo nabo bagacura umugambi bakaniga nyakwigendera agapfa.

Ababyeyi ba nyakwigendera banahise banimuka mu karere ka Nyanza nyuma yo kumushyingura nabo bemezaga ko bari bafitanye amakimbirane na Ngamije ashingiye mu kwimana inzira yajyaga cyangwa iva kwa Ngamije.

Nyakwigendera Kalinda Loîc Ntwari yapfuye mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2023 yasanzwe iwabo wenyine amanitse mu mugozi yapfuye.

Bamwe babonaga ko yiyahuye ariko ntacyagaragaraga yaba yuririyeho yimanika mu mugozi abandi bagakeka ko  yishwe.

Uyu mwana wari ufite imyaka 12 yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza yaratuye mu mudugudu wa Gakenyenyeri A mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwafashe icyemezo ko aba bose urubanza rwabo rusubikwa rukazasubukurwa kuwa 31 Ukwakira 2023, uru rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi mu rukiko huzuye biba ngombwa ko abandi bajya hanze yarwo.

Ivomo: Umuseke