Umusinzi washatse kwifotoreza ku Uruziramire, ibyamubayeho ni agahomamunwa

Umusinzi washatse kwifotoreza ku Uruziramire, ibyamubayeho ni agahomamunwa

  • Umusinzi yashatse kwifotoza ateruye uruziramire bimubera ibindibindi

Oct 25,2023

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje guhererekanywa amashusho ateye ubwoba yafashwe ubwo umusinzi yatabawe igitaraganya nyuma yo gusindira uruziramire yateruye ashaka kwifotozanya na rwo hanyuma rumugonda ijosi.

Ibi byabereye kuri sitasiyo ya peteroli y’ahitwa Valapattanam, hafi ya Kannur, Kerala, mu Buhinde, ku ya 20 Ukwakira 2023.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Chandran, yagaragaye anywa inzoga hanyuma zimaze kumugeramo afata uru ruziramire arwishyira ku mubiri kugira ngo yifotore agafoto ka selfie gasa neza.

Umusinzi yashatse kwifotoza ateruye uruziramire bimubyarira akaga gakomeyeIbintu byatangiye kuba bibi ubwo iki gikururanda cyatangira kumwizinga mu ijosi,kiramuniga biramurenga

Chandran yahise yikubita hasi iyi nzoka ikimuri mu ijosi, ariko umukozi wo kuri iyi sitasiyo ya peteroli witwa Abhishek atekereza vuba yihuta aza kumutabara.

Nyuma yo gutabara uyu musinzi,iyi nzoka yahise icika yinjira munsi y’ikamyo yari hafi.

Abhishek yihutiye gutabara Chandran wari umerewe nabi - nubwo ngo asanzwe atinya inzoka.Yagize ati: "Sinigeze mpura n’inzoka ariko nabonye Chandran amerewe nabi cyane. Nahise mbona igikapu ndagifata ndiruka ndamwegera. Yarwanaga na yo kandi bigoye cyane.Nashoboye gukuramo umurizo w’inzoka bidatinze iramurekura iragenda."