Donald Trump yatunguye benshi yigereranya na Nelson Mandela

Donald Trump yatunguye benshi yigereranya na Nelson Mandela

Oct 24,2023

Kuri uyu wa mbere, Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika, yigereranije na Nelson Mandela wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo wafunzwe kubera impamvu za Politiki akaba asanga bose bari mu mujyo umwe.

Yiyitiriye Mandela nyuma yo kuvuga ko ubushinjacyaha bwa leta ya Amerika avuga ko bwamwibasiye bushaka guhagarika ubucuruzi bwe kubera impamvu za politiki, ikindi kandi ngo n’uko butumva umurongo we mu gari wo kuziyamamariza nanone kuyobora Amerika bityo bagashaka kumutega imitego.

Trump avuga ko inzira zose Leta yakoresha imusiga icyasha yiteguye guhangana nayo kabone niyo yafungwa kuko ngo atanatinya gufungwa.Yavuze ko adatinya kujya muri gereza nka Mandela, wayimazemo imyaka 27 azira kurwanya gahunda yivangura ya apartheid yo muri Afurika y’Epfo.

Trump yavuze ko kandi kuba atemera ubutegetsi bwa Perezida Biden bikomeje gutuma ashyirwa ku gitutu by’umwihariko ku kuba Amerika iri kwivanga mu ntambara ya Israel n’umutwe wa Hamas.

Trump, kugeza ubu atangaza ko azatanga kandidatire ye mu matora ateganyijwe mu 2024 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Akurikiranyweho ibyaha 91 byose, harimo bine bi te aho bihuriye n’amatora yo muri 2020.