Ari guhigwa bukware nyuma yo kugaragara inyara mu muvure w'inzoga ikunze kunyobwa cyane

Ari guhigwa bukware nyuma yo kugaragara inyara mu muvure w'inzoga ikunze kunyobwa cyane

Oct 24,2023

Mu gihugu cy'Ubushinwa hakomeje kuvugwa inkuru idasanzwe y'umugabo wagaragaye anyara mu muvure w'inzoga ikunzwe cyane, none abategetsi barimo gukora iperereza nyuma yo kubona video ye yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga imugaragaza akora ayo mabara.

Umukozi w’umugabo wo mu ruganda rwenga inzoga rwa Tsingtao arimo aranyara mu kigega zengerwamo, bikekwa ko cyari cyuzuye mbere y’uko zishyirwa mu macupa.

Iyo video yarebwe n’abantu ama miliyoni ku mbuga nkoranyambaga

Bivugwa ko uru ruganda rwahise rubimenyeshwa polisi hakimara kugaragara iyo video ndetse iki kigega gihita kimena izo nzoga zose.

Tsingtao ni imwe mu makompanyi akora inzoga nyishi mu Bushinwa ikaba n’iyambere y’icyo gihugu mu kuzijyana hanze.

Inzego z’umutekano ziri gushakisha uwo mugabo wakoraga mu ruganda rwa Tsingtao wagaragaye ari kunyara muri icyo kigega cy’inzoga.

Muri iyo video yagiye hanze ku wa kane, umukozi wambaye umwambaro w’akazi (uniforme) n’ingofero y’igisahani, yagaragaye arimo kurira urukuta rurerure kugera ageze ku kigega hejuru arangije agisobamo.

Ikinyamakuru kivuga ku bukungu ’’National Business Daily’’ cyasubiyemo isoko y’amakuru y’imbere muri iyo kompanyi avuga ko yaba uwo muntu wafashe iyo video yaba n’uwo uyigaragaramo atari abakozi bwite b’iyo kompanyi.

Mu itangazo ryasohotse ku wa gatanu, ibiro bigenzura amasoko mu mujyi wa Pingdu, aho uru ruganda ruri, ryavuze ko hahise hashyirwaho ikipe ikora iperereza nyuma yo kubona iyo video, hanyuma bafunga ibintu byose bikoreshwa mu gukora inzoga byagaragaye muri iyo video.

Byavuze kandi ko bizakurkirana iki kibazo nta gushyiramo impuhwe umunsi amakuru yose y’ibyabaye azaba yamenyekanye.