I Muhanga, umugabo yishe umugore amukubise ishoka na we ahita yiyahura

I Muhanga, umugabo yishe umugore amukubise ishoka na we ahita yiyahura

  • Umugabo yishe umugore we ahita yimanika

Oct 23,2023

Mu karere ka Muhanga hari kuvugwa inkuru y’incamugongo aho umugabo witwa Minani Theogene w’Imyaka 48, akekwaho kwica umugore we witwa Mujawamaliya Seraphine amukubise ishoka, na we agahita yimanika mu mugozi agapfa.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira2023, mu Mudugudu wa Cyarutare , Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Nteziyaremye Germais, yemeje iby’iyi nsanganya, atangaza  ko amakuru yamenyekanye ubwo abana babo bari bavuye kuvoma amazi yo gukoresha mu rugo bagasanga ababyeyi bombi bashizemo umwuka. Ati: “Ni byo turakeka ko uyu mugabo Minani yaba yishe umugore we kuko ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko yamukubise ishoka, tukaba twabimenye ari uko abana batabaje nyuma yo kuva kuvoma bagasanga nyina ubabyara aryamye mu mbuga atwikirijwe amakoma iruhande rwe hari ishoka bikekwa ko yicishijwe, binjiye mu nzu basanga  na se amanitse mu ruganiriro.”

Yongeyeho ko baratamenya intandaro y’uru rupfu cyane ko nta n’amakimbirane bari basanzwe bazi muri urwo rugo gusa agasaba kwirinda amakimbirane.

Imirambo y aba nyakwigendera  yahise yoherezwa ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ikorerwe isuzuma hamenyekane neza icyateye uru rupfu. Uyu muryango usize abana babiri, umukobwa w’imyaka 18 n’umuhungu w’imyaka 14.