Apotre Yongwe yabwiye urukiko ikintu gikomeye ndetse kinatungura benshi

Apotre Yongwe yabwiye urukiko ikintu gikomeye ndetse kinatungura benshi

Oct 23,2023

Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023, mu rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo haberye iburanisha ry’Urubanza Ubushinjacyaha buregamo, Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya; muri uru rubanza,  ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hakomeje iperereza ku byaha ashinjwa.

Mu byo Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ukurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, harimo ko yemeye guhindura imikorere ishingiye ku gusaba amaturo abayoboke be n’abamukurikira kuko atari ikinani ku mategeko.

Ubwo Ubushinjacyaha bwasobanuraga impamvu zikomeye zituma Yongwe akekwaho icyaha, bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye yakundaga gusaba abantu gutanga amaturo ngo abashukisha kubakorera ibitangaza.

Bwavuze ko telefoni ye yagaragaje ko yakira amafaranga menshi nk’ikimenyetso cy’uko abo yakoreye ubutekamutwe ari benshi.

Bwavuze ko mu bamuhaye amafaranga harimo abari mu Rwanda n’abari mu mahanga, bagiye bakoresha uburyo butandukanye mu kumwoherereza amafaranga burimo Western Union na Moneygram yaba kuri we no kuri konti z’umugore we.

Yongwe wari imbere y’urukiko, yemeye ko mu bihe bitandukanye yagiye yaka abantu amaturo ariko ko atabakoreye ubutekamutwe nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.

Yavuze ko kuva mu 2013, kugera uyu munsi atunzwe n’amaturo abayoboke be batura kandi yumva nta cyaha kirimo bijyanye n’imyemerere.

Uyu mugabo wakunze kwifashisha imirongo ya Bibiliya mu Rukiko, yavuze ko mu gihe byagaragara ko imyizerere yo kwaka amaturo abayoboke be inyuranye n’amategeko yiteguye kuyihindura.