Meya w'Akarere ka Karongi yegujwe

Meya w'Akarere ka Karongi yegujwe

Oct 23,2023

Nyuma y'imyaka ine ari mu nshingano, Mukarutesi Vestine wari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yegujwe n’Inama Njyanama y’Akarere imushinja kutuzuza inshingano no kutumvira inama yagiriwe.

Uyu muyobozi w’aka karere yegujwe ku bwo kutuzuza inshingano ze cyane cyane mu bijyanye n’imibereho y’abaturage no gukemura ibibazo by’abaturage.

Dusingize Donatha, Perezida w’Inama Njyanama y’aka Karere yasobanuye ko Mukarutesi yirukanywe nyuma yo kugirwa inama kenshi ntiyikosore. Ati “Inama Njyanama idasanzwe yateranye kubera ikibazo cyihutirwaga cy’imikorere y’Umuyobozi w’Akarere wagiriwe inama kenshi ntiyikosore.”

Bimwe mu bivugwa byatumye yeguzwa, harimo ibibazo bibangamiye abaturage bitabonewe ibisubizo hamwe no gusiragiza abaturage badakemuriwe ibibazo.

Dusingize Donatha yavuze ko Akarere gakomeza kuyoborwa by’agateganyo n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Niragire Theophile.