Hakomeje kwibazwa impamvu yateye umukobwa w'imyaka 16 yiyahuye mu cyuzi

Hakomeje kwibazwa impamvu yateye umukobwa w'imyaka 16 yiyahuye mu cyuzi

Oct 23,2023

Mu karere ka Nyanza hakomeje kuvugwa inkuru y’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 16 birakekwa ko yiyahuye mu cyuzi cya Nyamagana giherereye mu mudugudu wa Nyamagana A mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana.

Amakuru avuga ko hari umubyeyi watanze amakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2023 ahagana i saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo (5h30) ko abonye umuntu utazwi yikubita mu cyuzi cya Nyamagana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana na we yavuze ko amakuru bahawe n’uwo mubyeyi ko yabonye ari we wikubita mu cyuzi cya Nyamagana bigakekwa ko yiyahuye.

Ababonye iby’urupfu rw’uwo mukobwa, bavuga ko umurambo we wari ku nkombe z’icyuzi, akaba yari umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 16 y’amavuko.

Imyirondoro ye inzego z’ubuyobozi zivuga ko itaramenyekana, umurambo we ukaba wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Abaturage bavuga ko hari amagambo yari yanditse ku kaboko atabashije gusomeka, icyuzi cya Nyamagana gikunze kugwamo abantu bagapfa baba ari abarikoga cyangwa abiyahuriramo.