Bakomeje gutangarira uko Wazalendo ishaka gutera u Rwanda yambuwe intwaro nyuma yo gukubitwa inshuro na M23

Bakomeje gutangarira uko Wazalendo ishaka gutera u Rwanda yambuwe intwaro nyuma yo gukubitwa inshuro na M23

  • Abantu Bakomeje Gutangarira M23 Yambuye FARDC Intwaro Nyuma Yo Kuyikubitira Ku Rugamba Ikanisubiza Bimwe Mu Bice Yari Yarambuwe

Oct 23,2023

Nyuma y’imirwano ikomeye yo ku wa Gatandatu yatumye inyeshyamba za M23 zongera gufata Kitshanga, uyu mutwe wagiye ugaragaza ibikoresho by’urugamba wambuye Wazalendo barwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.

Amafoto agaragaza ko M23 yafashe imbunda zigezweho zikoreshwa na ba mudahusha, indege zitagira abapilote zitwa drones, ibyombo n’imbunda nini n’into.

Lawrence KANYUKA, Umuvugizi wa politiki wa M23 yavuze ko intwaro bafashe bazambuye ihuriro rigizwe n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, abacanshuro, n’imitwe irwana ku ruhande rwa Leta, yiyise Wazalendo, n’ingabo z’u Burundi.

Mu bikoresho byagaragajwe hariho ibyanditseho ko ari iby’igisirikare cy’u Burundi, M23 imaze iminsi ishinja gukorana na Wazalendo.

Kanyuka yavuze ko kuri iki Cyumweru, ingabo za leta ya Congo n’abazishyigikira bongeye kugaba igitero ahitwa Kinyandonyi muri Rutshuru.

Hari amajwi yumvikanye y’abatarurage bavuga ko ingabo za mudahusha za FARDC zahungiye mu nzu z’abaturage, kandi muri bo bakaba bavuga Igifaransa n’Ilingala gusa ku buryo byazigoye kugera kuri MONUSCO.

Bertrand Bisimwa Perezida wa M23 yavuze ko abifuza kurimbura abantu badashobora gutsinda. Yavuze ko M23 yatsinze Wazalendo hariya i Kinyandoni.

Bamwe mu Banyamakuru bo mu Burasirazuba bwa Congo, na bo bemeje ko M23 igenzura Kitshanga ndetse ko Wazalendo kuri iki Cyumweru bagerageje gutera i Kinyandonyi, muri Gurupema ya Bukoma, Teritwari ya Rutshuru.

Abarwanyi ba Wazalendo n’indi mitwe bafatanyije kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23, bigaragambirije ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi bashaka kwinjira mu Rwanda aho baririmbaga indirimbo zimwe zizwi mu Rwanda mu kubyina intsinzi.

Ni abarwanyi bari bitwaje intwaro zitandukanye ariko ntibinjiye ku butaka bw’u Rwanda, ahubwo begereye umupaka ku ruhande rwa Congo baririmba indirimbo zitandukanye, bashyira imbunda hejuru nk’abashaka kurasa.

Ni ibikorwa byo kwiyerekana byarangiye basubiye inyuma mu mujyi wa Goma, bagaragaza ko bazatsinda abarwanyi ba M23 ubu babarirwa muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo n’igice kimwe cya Masisi.