Luvumbu yagaruye Rayon Sports mu bihe byiza atsinda Sunrise ibitego 3 wenyine. Uko umukino wagenze

Luvumbu yagaruye Rayon Sports mu bihe byiza atsinda Sunrise ibitego 3 wenyine. Uko umukino wagenze

Oct 22,2023

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi yitwara nabi yatsinze Sunrise FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona, wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Rayon Sports ntiyashyigikiwe n’abafana bayo nkuko bisanzwe kuko uyu munsi baje ari bake cyane.

Umukino watangiye amakipe yigana ariko ku munota wa 9 Sunrise yabonye uburyo bubiri; ubwa mbere ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina utewe na Mukoghotya, Serumogo aritambika umukubita mu mugongo aryamye hasi ndetse n’ubundi bw’ishoti rya Uwambazimana Leo yateye, umupira ufatwa na Simon Tamale.

Ku munota wa 25,Luvumbu Nzinga yatsinze igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina nyuma ya koruneri Rayon Sports yari iteye.

Ku munota wa 42, Rayon Sports yabuze amahirwe akomeye ubwo Kalisa Rachid yahinduraga umupira, Esenu awukina n’umutwe, ukubita igiti cy’izamu uvamo.

Ku munota wa 42 Rayon Sports yahawe Penaliti nyuma y’aho Byukusenge Jean Michel akiniye nabi Esenu mu rubuga rw’amahina, amubuza gukurikira umupira.

Nzinga Heritier Luvumbu yateye neza iyi penaliti,atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports.

Igice cya Mbere cyarangiye ari ibitego 2-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isatira ndetse itsinda igitego cya Esenu ku munota wa 56, cyanzwe n’umusifuzi.

Ku munota wa 62, Habamahoro Vincent wa Sunrise yateye ishoti rikomeye ari ahagana mu ruhande, umupira ukubita umutambiko w’izamu uvamo.

Ku munota wa 65,Luvumbu yacenze myugariro Franklin wa Sunrise FC, atera ishoti rikomeye, umunyezamu Mfashingabo arishyira muri koruneri.

Ku munota wa 72, Sunrise FC yatsinze igitego cya Habamahoro cyanzwe n’umusifuzi.

Mu minota 10 ya nyuma y’umukino, Sunrise yabonye amahirwe menshi yo kubona igitego iyapfusha ubusa.

Umusifuzi wa Kane, Ngabonziza Jean Paul, yashyizeho iminota itanu y’inyongera kuri 90.

Ku munota wa 4,Luvumbu ateye ishoti rikomeye, umupira ukubita umutambiko umanuka hasi mu izamu, abasifuzi bemeza igitego cya gatatu cya Rayon Sports.

Ibitego bitatu bya Luvumbu byafashije Rayon Sports gutsinda Sunrise FC 3-0, igira amanota 12 ku rutonde rwa Shampiyona igeze ku Munsi wa Munani.

Sunrise FC yatsinzwe, izakira APR FC ku wa Gatatu mu mukino w’ikirarane.Igumanye amanota atandatu ku rutonde rwa shampiyona.

Rayon Sports izasubira mu kibuga kuri uwo munsi, yakirwa na Police FC.

Mu yindi mikino yabaye, Mukura VS yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1, Muhazi United inganya na Musanze FC igitego 1-1 naho Marines FC itsindwa na Gasogi United igitego 1-0.

Urutonde:

1. Musanze FC 17 Pts

2. APR FC 14 Pts (-2)

3. Amagaju 13 Pts

4. Police FC 13 Pts (-1)

5. Rayon Sports 12 Pts (-1)