Imana imwakire mu bayo! - Miss Mwiseneza Josiane, ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we

Imana imwakire mu bayo! - Miss Mwiseneza Josiane, ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we

Oct 21,2023

Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Nyampinga ukunzwe cyane ‘Miss Popularity 2019’ muri Miss Rwanda, ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we, Mukamudenge Judith, witabye Imana azize uburwayi.

Miss Josiane yavuze ko Mama we yitabye Imana mu rukerera rwo kuwa Kane tariki ya 19 Ukwakira 2023, azize indwara y'umutima na Diabete.

Miss Josiane wari usanzwe abana n'umubyeyi we aho bari barimukiye muri Kacyiru, avuga ko yabyutse nk'ibisanzwe akajya ku kazi, ariko ngo ntabwo yari yamenye ko Mama we yitabye Imana.  Avuga ko yabonaga asinziriye bisanzwe, nuko yigira ku kazi kuko atari azi kubireba ngo amenye niba koko yashizemo umwuka.

Yavuze ko abandi bantu aribo babimenye ko umubyeyi we yamaze kwitaba Imana, biri no mu bintu byatumye babimenya batinze (hakeye) kandi yari yitabye Imana kare.

Josiane avuga ko ikintu ashimira Mama we cyane, ari uko yamureze neza, akamuha uburere bwiza bukwiriye Umunyarwandakazi birimo kwihesha agaciro n'ibindi. Ngo ikindi yari umusirimu cyane kuko yari asobanutse ndetse anazi ibintu bigezweho gusa.

Gushyingura bizaba ku cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2023, saa yine za mu gitondo (10:00 AM) i Rusororo.

Miss Rwanda di X: "Contestant Mwiseneza Josiane is crowned Miss Popularity  in #MissRwanda2019. CONGRATULATIONS!!! https://t.co/mkl1B3q2s9" / X

Mwiseneza Josiane, yabaye Miss Popularity 2019