U Rwanda Rwagobotse Abaturage Bo Muri Gaza Bugarijwe N'intambara Rubaha Ibyo Kurya

U Rwanda Rwagobotse Abaturage Bo Muri Gaza Bugarijwe N'intambara Rubaha Ibyo Kurya

  • U Rwanda Rwoherereje Abo Muri GAZA Imfashanyo Y'ibiribwa N'imiti

Oct 21,2023

Leta y'u Rwanda yafashe umwanzuro wo gufasha abaturage bo muri Gaza bagizweho ibibazo n'intambara iboherereza imfashanyo irimo ibiribwa n'imiti.

U Rwanda rwoherereje abatuye mu ntara ya Gaza Strip imfashanyo mu gihe bakomeje kuzira imirwano y’ingabo za Israel na Hamas ifite ibirindiro muri Palestine.

Iyi mfashanyo irimo imiti n’ibyifashishwa mu buvuzi n’ibiribwa byatwawe n’indege y’ubwikorezi ya sosiyete ya RwandAir, ikaba yashyikirijwe umuryango w’abagiraneza wa JHCO (Jordanian Hashemite Charity Organization) wo muri Jordania, igihugu cyegereye Israel na Palestine.

JCO mu butumwa yatangarije kuri X kuri uyu wa 20 Ukwakira 2023, yashyize hanze amafoto y’iyi ndege ipakururwamo iyi mfashanyo, igira iti: “Uyu munsi twakiriye indege y’ubwikorezi irimo imfashanya yaturutse mu Rwanda, igenewe abantu bo muri Gaza, irimo iby’ubuvuzi, ibiribwa n’amata.”

Intambara ya Israel na Hamas yatangiye tariki ya 7 Ukwakira 2023 ubwo uyu mutwe w’iterabwoba warasaga ibisasu bya roketi byinshi ku butaka bw’iki gihugu. Kuva ubwo Gaza yabaye isibaniro, ndetse ibikorwa byinshi byaho byarasenywe, abatarahunze barahakubitikira.

JCHO iri mu myiryango yafashe iya mbere mu gukusanya inkunga yo gufasha aba baturage, ikoresheje ubukangurambaga butambuga ku mbuga zayo za interineti.

Bimwe mu byapakuruwe u Rwanda rwohereje.