Uwafunzwe azira kugira uruhare mu rupfu rwa Kabila, yagizwe umuyobozi mu ngabo za Congo

Uwafunzwe azira kugira uruhare mu rupfu rwa Kabila, yagizwe umuyobozi mu ngabo za Congo

Oct 20,2023

Eddy Kapend wahamijwe kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Laurent Desiré Kabila, yagizwe Umuyobozi w’ingabo z’icyo gihugu mu ntara ya Haut Katanga.

Kapend ni umwe mu bantu 24 barekuwe ku mbabazi muri Mutarama 2021 nyuma y’imyaka 20 bafunzwe bazira guhitana Kabila wahoze ari Perezida wa Congo.

Tariki 16 Mutarama 2001, umusirikare muto Rachidi Kasereka yinjiye mu biro bya Perezida Laurent Désiré Kabila, wari umaze imyaka ine ayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amurasaho urufaya rw’amasasu ari na yo yaje kumuhitana.

Col Eddy Kapend wari mubyara wa Kabila, akaba n’umwe mu bajyanama be ba hafi, ni umwe mu baje gutabwa muri yombi bashinjwa kuba ku isonga ry’abamuhitanye.

Kapend yakunze kumvikana avuga ko abagize uruhare mu rupfu rwa Kabila bidegembya, mu gihe inzirakarengane zafunzwe zizira ubusa.

Uyu mugabo w’imyaka 63 yagizwe umuyobozi w’ingabo muri Haut Katanga anahabwa ipeti rya Général de Brigade. Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo Tshiwewe Christian na we yahawe ipeti rya ‘Général’ avuye ku rya Lieutenant Général.

Izi mpinduka zibaye nyuma y’iminsi mike Général John Numbi wabaye Umugenzuzi mukuru wa Polisi ya Congo, ahamagariye ingabo gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi ngo kuko ibyo bukora ari ubugambanyi.