Jose Mourinho agiye kwerekeza mu ikipe ikomeye yahozemo mbere

Jose Mourinho agiye kwerekeza mu ikipe ikomeye yahozemo mbere

  • Biravugwa ko Jose Mourinho ashobora gusubira gutoza Real Madrid

Oct 19,2023

Inkuru ishobora gutungura abantu benshi yiriwe ivugwa itari yitezwe ko yashoboka mu byiyumviro by'abantu ni iy'umutoza Jose Mourinho ushobora gusubira gutoza ikipe ikomeye yakoreyemo amateka.

Inkuru dukesha "La Republlica" iravuga ko Jose Mourinho yifuzwa cyane n'ikipe ya Real Madrid kugirango ajye gusimbura Carlo Ancelotti mu gihe yaba agiye.

Benshi ntibaha agaciro ibikorwa byakozwe na Mourinho mu ikipe ya Real Madrid nyamara uyu mutoza yabashije gutuma iyi kipe ihangana na Barcelone yari iri mu bihe byayo byiza.

Ubwo Mourinho yari amaze gutwara ibikombe bitatu (Treble) muri Inter de Milan mu mwaka ukurikiyeho uyu mutoza yerekeje muri Real Madrid yari imaze kumubenguka.

Uyu mutoza akihagera mu mwaka we wa mbere yabashije gutwara Copa Del Rey mu gihe Barcelone y'umutoza Gualdiola yari ityaye cyane.

Mu mwaka ukurikiyeho Mourinho yabashije gutwara iyo Barcelone igikombe cya Shampiyona.

Byarashobokaga cyane ko iyo Mourinho atagera muri Espagne ikipe ya Barcelone yari guhindura shampiyona y'iki gihugu akarima kayo.

Mourinho yabashije gucubya iyi kipe yari irimo abakinnyi bakomeye cyane nka Messi, Xavi na Iniesta.

Biravugwa ko perezida w'ikipe ya Real Madrid, Florentino Perez atigeze yibagirwa ibikorwa bya Mourinho ari nayo mpamvu yifuza kumugarura mu mwaka utaha w'imikino kugirango yongere agarure igitinyiro cy'iyi kipe ifite ibikombe byinshi bya Champions League.

Jose Mourinho aracyafite amasezerano mu ikipe ya AS Roma ariko icyo ni ikintu cyoroshye ku ikipe ya Real Madrid kugura ayo masezerano ikibikaho uyu mutoza.

Real Madrid ni ikipe ikunda guha amahirwe abatoza bayihozemo kuyigarukamo harimo nka Zidane na Ancelotti wagarutse akayihesha Champions League.

Biravugwa ko Jose Mourinho ariwe utahiwe mu gihe Ancelotti yaba ahisemo gusezera aho bivugwa ko azahita atoza ikipe y'igihugu ya Bresil.

Jose Mourinho: I've always been a Real Madrid fan and always will be | Marca

Jose Mourinho yiteguye kwakira andi mahirwe yo gutoza ikipe ikomeye ya Real Madrid.

@Philippe Ndayisenga.