Nyuma y'imyaka 20 yibera mu mwobo abagiraneza bamwubakiye inzu. Reba ikintu kibabaje cyamubayeho akigera muri iyo nzu

Nyuma y'imyaka 20 yibera mu mwobo abagiraneza bamwubakiye inzu. Reba ikintu kibabaje cyamubayeho akigera muri iyo nzu

  • Umugabo yapfuye nyuma yo guhabwa inzu amaze imyaka 20 yibera mu mwobo

  • Yahawe inzu yo kubamo, gusa apfa nyuma y'iminsi mike

Oct 19,2023

Francis Marigu wabaye imyaka makumyabiri mu mwobo yitabye Imana nyuma yo kurara mu nzu yari yubakiwe n’abagiraneza bihurije hamwe bakamwubakira.

Mu gihugu cya Kenya mu gace ka Makuyu hari hamaze iminsi micye hujujwe inzu ya Francis Marigu wabaga mu ndaki kubwo kubura ubushobozi bwo kwiyubakira n’ubwo yahoze ari umucungamari.

Marigu Francis yari afite akazi ko gucunga imari ariko kaza kumuteza ibibazo bituma abura imitungo ye yose ahitamo gutangira kubaho ubuzima bwo mu ndaki/umwobo kubwo kubura ubushobozi bwo kwigondera inzu nshya.

Nyuma y’imyaka 20 aba mu ndaki n’umuhungu we, abagira neza bamuhaye impano y’inzu yubakiwe mu rwego rwo kumufasha ariko hadaciye kabiri hasakara inkuru y’urupfu rwe.

Mu butumwa umunyamakuru MC Wanyoike Wa Mugure yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yagaragaje ko ababajwe kandi atewe agahinda n'urupfu rwa Francis Marigu.

Wanyoike yagize ati "Kubera iki mana? Umutima wange urashenguwe. Yaryamye umuhungu we agiye kumubyutsa asanga byarangiye. Umutima wange urababaye cyane."

Uyu mugabo Francis witabye Imana yari yaratereranywe n’umugore we n’abana be kubera ubucyene ariko umwe muri abo bana amunambaho akaba ari nawe watangaje inkuru y’urupfu rwa se nyuma y’uko bari bahawe inzu yo kubamo bakava mu mwobo bari bamazemo imyaka 20.