Bose batangariye ibyo Umusenaterikazi yavuze azakoresha abagore mu mujyi rwagati, Leta nitumva ibyo avuga

Bose batangariye ibyo Umusenaterikazi yavuze azakoresha abagore mu mujyi rwagati, Leta nitumva ibyo avuga

Oct 19,2023

Mu gihugu cya Kenya hakomeje kuvugwa inkuru yaciye ibintu hirya no hino mu bitangazamakuru bitandukanye, aho Senateri Karen Nyamu wo muri icyo gihugu yatangaje ko yiteguye kuyobora imyigaragambyo y’abagore bo muri Nairobi bambaye ubusa, bagaharanira uburenganzira bwabo ngo kuko imibereho ikomeje kuba mibi ku batuye uwo mujyi, by’umwihariko ababa mu duce tw’utujagari.

 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023 ni bwo uyu musenateri yabitangaje  ubwo yashyigikiraga umushinga w’itegeko rigamije kongera inkunga igenerwa abatuye mu tujagari. Yakomeje avuga ko hakenewe ubufasha bwisumbuye ku bwo abatuye mu duce tw’utujagari bahabwa, byaba na ngombwa bagakora imyigaragambyo bambaye ubusa. Ati “Abagore bo muri Nairobi, tuzajya mu mujyi twambaye ubusa niba ari cyo gisabwa ngo ijwi ryacu ryumvikane, abafata ibyemezo batwumve. Nairobi si akarere gakize nubwo ariho hari icyicaro cya Guverinoma n’inzu zihenze, ntabwo bivuze ko dukize.”

Aka ni kamwe mu kajagari kari muri Nairobi bivugwa ko abagatuye babayeho nabi, kitwa Kibera 

Uyu musenateri yavuze ko Leta nitahagoboka ngo ikemure ibibazo by’abatuye mu tujagari muri Nairobi, abaturage bazishakira inzira bigakemuka.

Yavuze ko ikibabaje ari uko ingengo y’imari nini ihabwa ibindi bice by’igihugu, Nairobi igafatwa nk’aho abayituye bose bakize kandi yuzuyemo utujagari n’abaturage babayeho nabi cyane.