Dore impamvu nyamukuru ituma abantu bajyana telefoni mu bwiherero- Ibibi byabyo

Dore impamvu nyamukuru ituma abantu bajyana telefoni mu bwiherero- Ibibi byabyo

  • Ibibi byo kujyana telefoni mu bwiherero

Oct 18,2023

Abantu benshi bakunda gukoresha telefoni mu bwiherero nyamara mu gihe bishobora kubakururira ibibazo batabyitondeye.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko abiganjemo urubyiruko bakomeje kubatwa n’ikoreshwa rya telefoni zigezweho (Smart Phone), ku buryo n’abatihanganira kuzireka bagiye mu bwiherero biyongera, cyane cyane ababa bashaka kureba ibibera ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwakozwe n’Ikigo gitanga internet cya ‘NordVPN’ cyo muri Panama, bugaragaza ko batandatu mu icumi bakoresha telefoni zigezweho bakomeza kuzikoresha n’iyo bari mu bwiherero.

Abagera kuri 61,6% mu bazijyanayo ni ababa birebera ibibera ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter na Instagram; 33,9% bakazikoreraho gahunda zabo z’ibiri kuba ako kanya nk’inama naho 24,5% bazikoresha mu kwita ku bo bakunda nko kubandikira no kubahamagara.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Arizona yo muri Amerika, bwo bugaragaza ko ubusanzwe telefoni zifite bagiteri (bacteria) zikubye inshuro 10 iziboneka ahicarwa mu bwiherero bugezweho, ibigira uruhare mu ikwirakwizwa ry’indwara zirimo na ‘infections’ zitandukanye.

Umushakashatsi akaba n’Umuyobozi mu Bitaro bya NewYork-Presbyterian, Susan Whittier, aburira abakunze gukoresha telefoni bari mu bwiherero cyane ubugezweho bicaraho, ko iyo bakanze ahazana amazi amanura imyanda mu bwiherero, bibukwirakwizamo udukoko dutera indwara.

Ibyo bituma ukoresha telefoni ari mu bwiherero ashobora gukora ahari utwo dukoko na yo akayikoraho, ibituma telefoni zikomeza kuba indiri ya bagiteri zitera indwara.

Yatanze urugero rwa bagiteri ya E. coli ikunze kugaragara mu bwiherero ko ari yo umuntu ashobora gukwirakwiza ku bwo kujyana telefoni mu bwiherero, iyi kandi ikaba ituma umuntu yagira ibibazo byo kuribwa mu nda, kuruka no gucibwamo ukaba wanakwituma amaraso