Biteye agahinda! Nyagatare, inkubi y'umuyaga utagira imvura isize abaturage iheruheru [AMAFOTO]

Biteye agahinda! Nyagatare, inkubi y'umuyaga utagira imvura isize abaturage iheruheru [AMAFOTO]

Oct 18,2023

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023, saa yine za mu gitondo, inkubi y'umuyaga utari mu mvura wasambuye inzu ndetse wangiza n’imyaka y'abaturage yiganjemo urutoki, mu Kagari ka Gacundezi na Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga, ahari hamaze kubarurwa inzu zasambutse zisaga 55.

Umuyaga ukaze wasambuye inzu z

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, avuga ko uyu muyaga wibasiye Imidugudu ya Rukundo ya mbere n’iya kabiri mu Kagari ka Gacundezi, ndetse n’Umudugudu wa Nyarupfubire ya kabiri Akagari ka Nyarupfubire.

Ikigo cy’Igihugu cy’ubumenyi bw’Ikirere cyari cyatangaje ko muri iyi minsi yo kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20 Ukwakira 2023 mu Rwanda hateganyijwe umuyaga urimo n’uringaniye u te umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda mu bice byinshi by’Uturere twa Nyamasheke, Musanze na Nyarugenge no mubice bito by’Uturere twa Rusizi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Gakenke, Kamonyi, Gasabo, Bugesera, Ngoma na Nyagatare.