Rwabuze gica! Yandikiye RIB asaba ko asubirana Imodoka yahembwe Bahavu Jeannette

Rwabuze gica! Yandikiye RIB asaba ko asubirana Imodoka yahembwe Bahavu Jeannette

Oct 18,2023

Imodoka yahembwe Bahavu Jeannette nk’umukinnyi wa Filimi ukunzwe kurusha abandi muri Rwanda International Movie Awards yongeye kuba ikibazo, aho kugeza ubu uwari uyitunze mbere yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB asaba ko yayisubizwa kuko abayiguze batubahirije amasezerano.

Nyuma ya rwaserera Bahavu Jeannette yabonye imodoka ye - Thechoicelive  Entertainment Daily news Updates

Nkuko amakuru dukesha igihe.com abisobanura, Ku wa 25 Nzeri 2023, ni bwo ikiregocyashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, gitanzwe na Mfuranzima Eric arega Iradukunda Josiane, mushiki wa nyiri ikigo, Ndoli Safaris cyari cyatanze iki gihembo cy’imodoka.

Mfuranzima yagurishije iyi modoka kuri Ndoli Safaris yizezwa ko azaba yahawe miliyoni 11 Frw (igiciro bari bumvikanye) bitarenze ku wa 17 Ukuboza 2023.

Mfuranzima yasabye RIB ko iyi modoka yafatirwa mu rwego rwo kuyisigasira kugira ngo idakomeza kwangirika cyangwa ngo ikomeze kubyarira inyungu utari nyirayo.

Iki kirego cyagiye gushyikirizwa RIB mu gihe ku rundi ruhande ku wa 14 Nzeri 2023, Mfuranzima abinyujije ku banyamategeko be yari yandikiye Iradukunda Josiane wari waguze iyi modoka amusaba ko basesa amasezerano bagiranye cyane ko atabashije kubahiriza ibyo bumvikanye.

Andi makuru avuga ko nubwo Bahavu abitse iyi modoka kugeza ubu yanditse mu mazina ya Mfuranzima Eric kuko batigeze bayimukuraho ngo yandikwe ku wayitsindiye.

Nyuma ya rwaserera Bahavu Jeannette yabonye imodoka ye - Thechoicelive  Entertainment Daily news Updates

Mu ijoro ryo ku wa 1 Mata 2023, ni bwo Bahavu Jeannette yatsindiye iyi modoka yo mu bwoko bwa KIA K5 yakozwe mu 2013 ifite agaciro ka miliyoni 13Frw.

Nyuma yo kuyegukana ndetse akayemererwa, ntabwo yahise ayihabwa na Sosiyete yitwa Ndoli Safaris yari yaremeye guhemba uzayitsindira.

Uyu mugore byageze naho yitabaza RIB, asaba ko bamufasha guhabwa imodoka ye mu mahoro. Ni imodoka uyu mugore yashyikirijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023.

Nyuma ya rwaserera Bahavu Jeannette yabonye imodoka ye - Thechoicelive  Entertainment Daily news Updates