Musanze: Abantu batatu bagerageje kwiyahura icyarimwe babiri bahita bapfa

Musanze: Abantu batatu bagerageje kwiyahura icyarimwe babiri bahita bapfa

Oct 18,2023

Mu karere ka Musanze hakomeje kuvugwa inkuru idasanzwe aho abagabo batatu bo mu Midugudu itandukanye yo mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi banyweye umuti wica udukoko uzwi nka tiyoda, bikekwa ko bageragezaga kwiyahura babiri bibaviramo gupfa.

Abapfuye ni Iradukunda Patrick wo mu Mudugudu wa Mitobo mu Kagari ka Nyabigoma, akaba yari afite imyaka 20 na Tuyiringire Félicien w’imyaka 26 wo mu Mudugudu wa Rebero muri ako Kagari. Abaturage bavugako bagerageje kubihutana kwa muganga ariko birangira bapfuye.

Ibi byamenyekanye Ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2023, aho Iradukunda yanyweye tiyoda, mu gihe hari hacyibazwa icyateye uwo mugabo kuyinywa, abaturanyi ba Tuyiringire na we bamusanga mu nzu mu masaha y’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023, arimo ataka cyane avuga ko aribwa mu nda bikabije.

Ku gicamunsi cy’uwo munsi undi musore witwa Niyomugabo Alexis wo mu Mudugudu wa Nyakagezi, nanone muri ako Kagari ka Nyabigoma na we yari yagerageje kwiyahura anyweye tiyoda agira ngo apfe, biturutse ku kuba ababyeyi be bari bagerageje kumucyaha kubera ibirayi bivugwa ko yari yabibye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Gahonzire Landouard, avuga ko abapfuye ari Iradukunda Patrick na Tuyiringire Félicien, mu gihe Niyomugabo we yavuwe nyuma yo gukira arasezererwa arataha. Ati "Kugeza ubu ntituramenya icyaba cyarateye bariya bantu kwiyahura. Turacyakorana n’inzego zibishinzwe, aho zikomeje gukora iperereza kugira ngo bimenyekane".

Iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane icyaba cyarateye aba bagabo kugeregaza no kwiyambura ubuzima.