Umunyamakuru yahuye n'uruva gusenya ubwo yavugaga ku guhunga kwa Prince Kid

Umunyamakuru yahuye n'uruva gusenya ubwo yavugaga ku guhunga kwa Prince Kid

  • Mutuyeyezu Oswald yibasiwe ubwo yibazaga aho Prince Kid aherereye

Oct 16,2023

Umunyamakuru wa TV/Radio 10 Mutuyeyezu Oswald uzwi nka 'Oswaki' yatutswe arandagazwa ubwo yibazaga niba Ishimwe Dieudonne uzwi nka 'Prince Kid' yarahunze u Rwanda.

Uyu munyamakuru ufite abamukurikira barenga ibihumbi 150 ku rukuta rwa X yahuye n'umunsi mubi atazibagirwa mu buzima bwe ubwo yavugaga ku guhunga kwa Prince Kid.

Mu butumwa yanyujije kuri uru rubuga afiteho abafana benshi yagize ati :

" Prince Kid ari i Mahanga koko ?

Ku bihuha bivuga ko Prince KID, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora ati 'Mu by'ukuri ibyo ntabyo twamenya atarageze nibura hamwe mu ho dushinzwe." Umuvugizi wa @RIB_Rw, Dr Murangira B. Thierry, na we yambwiye ko nta makuru abifiteho, anyizeza ko nagira icyo amenya ambwira. Umuvugizi w'Ubugenzacyaha we ati 'Ahubwo mwebwe [amakuru] mwayaduha niba hari icyo mubiziho.' Ahandi nabaza ni he ra? "

Uyu munyamakuru yasoje ubutumwa bwe yibutsa abantu ko "Ishimwe Dieudonné aka Prince Kid yakatiwe igifungo cy'imyaka 5 n'ihazabu ya FRW2M amaze guhamywa icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Nyuma y'ubu butumwa uyu munyamakuru yatutswe arandagazwa ndetse ashinjwa kwiyoberanya no kwigira inshuti ya Prince Kid nyamara mu gihe ari kumuhururiza kugirango atabwe muri yombi.

Hari uwagize ngo "Ejobundi muri space waravuze ngo Kid ni inshuti yawe. Ariko ndebera ukuntu uri kumubaririza kugirango bamufunge , Ngaho muri RIB, RCS, ngaho mubugenza cyaha… ahubwo jya no muri FBI na MI6 na za KGB hose ubaze ko ntaho baba bamubonye. Inshuti ni YESU wenyine bro."

Undi nawe yunzemo ati " Munshingano ubwo nihazamubujajwa ntibizaba kurengera Ra?cyaneko twese mubagukurikiye ayudutangiriza siko yose tuba tuyakeneye ahubwo wagerageza kugabanya ubushyomotsi nabyo birafasha"

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe

"1.RCS wayirenganyije kuko urukiko ntirwigeze rutangaza ko afungwa.

2. RIB nayo wayihohoteye kuko Kid ntabyaha arimo agenzwaho,yamaze kubihamywa,ntakiri mubiganza bya bwana Dr Murangira Ahantu honyine wagombaga gukura amakuru atariho ivumbi ni muri services z'Abinjira n'abasohoka."

"Ubundi ni uko mutangira gukomariza umuntu, ubundi urabibariza iki? Muragirango bahite bajya no kumukurikirana mu nzira wenda ataragera iyo ajya. Imana ibyumve ikomeze imuhagarareho, imurinde ubugome bw'ababisha, imurengere muri byose n'umugore we."

"Ark se wamugabo we ko nawe umaze kuba akasamutwe, urabaririza inzira Kid yanyuze naho aherereye ngo ubimaze iki? Niki cyawe atunze ukaba wamubuze ngo akiguhe?Nyamara mubyazanye amahano mu Rwanda dore nabo bagendaga kubantu batya."

Uko Radio Salus yabaye igishyitsi cy'impinduramatwara mu itangazamakuru  ry'u Rwanda | IGIHEUmunyamakuru Oswald yibasiwe ubwo yibazaga aho Prince Kid aherereye.