Byakomeye! Muri Gaza batangiye kwifashisha imodoka mu kubika imirambo, kubera kubura Morgue zihagije

Byakomeye! Muri Gaza batangiye kwifashisha imodoka mu kubika imirambo, kubera kubura Morgue zihagije

Oct 16,2023

Nyuma y'iminsi umutwe wa Hamas uagabye igitero karundura mu gihugu cya Israel kigahitana abatari bacye abandi abagakomereka ndetse bamwe bakanafatwa nk'imbohe, Igihugu cya Israel cyarahiriye gutsinsura burundu uyu mutwe wa Hamas, aho byanatangajwe ko uzi wese ko aba muri uyu mutwe yibara nk'umupfu.

Amakuru aravugako ubu mu gace kabarizwamo uyu mutwe ka Gaza, Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko bitoroshye kubona uburuhukiro [Morgue] ku mirambo y'abari guhitanwa n'iyi ntambara ku buryo hatangiye kwifashishwa imodoka zisanzwe zitwara Icecream, nk'uburyo bwo kubungabunga imirambo y'abapfa kugirango itangirika. Ubu ngo ni bwo buryo babonye buragerageza kubafasha kuko uburuhukiro basanganywe bwamaze kuzura imirambo bwose babona ko nta yindi nzira bakifashisha atari ukubika imirambo muri bene izo modoka kuko nazo zisanganywe ububasha bwo gukonjesha.

Mu minsi umunani ishize uhereye igihe intambara hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas yatangiriye, abanya-Palestine bamaze gupfa ni 2,329 naho 9,042 barakomeretse, mu gihe ku ruhande rwa Israel ho hapfuye abasaga 1300, nyuma y’ibitero bitunguranye umutwe wa Hamas ubarizwa muri Gaza wagabye mu rukerera rwa tariki 7 Ukwakira 2023.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko abana n’abagore bakomeje kugwa mu ntambara iri hagati y’Umutwe wa Hamas na Israel kuko bagize 60% by’abamaze kwicwa muri Gaza.

Hatangajwe kandi ko abamaze gukomereka mu minsi umunani gusa baruta abo mu ntambara yamaze iminsi 51 mu 2014 n’ubundi ihanganishije Israel na Gaza.

Umukozi wa OMS i Cairo mu Misiri, Richard Brennan, yabwiye CNN ko 60% by’abishwe muri Gaza ari abana n’abagore mu gihe Umuvugizi wa UNICEF aheruka gutangaza ko harimo abana 700.

Ibi biri gutuma ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga bisaba ko Israel yakubaha amabwiriza y’intambara arimo kubungabunga ubuzima bw’abasivili, kudatera wibanda ku bitaro, amashuri n’amavuriro muri Gaza.

Abari mu matsinda yo utanga ubutabazi bagaragaza ko muri Gaza babayeho nabi kuko nta internet, amazi, umuriro n’ibindi by’ibanze.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ryo ryatanze impuruza ku igabanuka rikabije ry’ibiribwa mu gihe iyi ntambara yaba ikomeje gukaza umurego.

Umuryango w’Abaganga batagira umupaka wagaragaje ko ibitaro muri Gaza byamaze gushirirwa n’imiti igabanya uburibwe ndetse bamwe batangiye kwicwa n’umwuma kubera ibura ry’amazi meza.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2023, yagaragaje ko impande zombi zihanganye zikwiye kugira ibyo zishyira mu bikorwa mu maguru mashya.

Ati “Kuri Hamas, imbohe zafashwe zigomba kurekurwa hatagize andi mananiza. Kuri Israel nayo ubufasha bwihuse n’abagiye gutanga ubutabazi bw’ibanze bugomba gutangwa ku bakozi mu nyungu z’abasivili bari muri Gaza.”

Papa Francis yasabye ko hashyirwaho uburyo cyangwa inzira yo korohereza abakora ibikorwa by’ubutabazi muri Gaza no kurekura abajyanwe na Hamas.