Gisagara: Gitifu yitabye Imana azize impanuka yo mu rukarabiro

Gisagara: Gitifu yitabye Imana azize impanuka yo mu rukarabiro

Oct 12,2023

Mu karere ka Gisagara hakomeje kuvugwa inkuru y'akababaro aho uwitwa Umumararungu Solange wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bibiri akoze impanuka yo mu bwogero.

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023. Ababanye na we mu buyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Gisagara, bavuze ko yagushije umutwe ubwo yari mu bwogero mu byumweru bibiri bishize. Umwe muri bo yagize ati “Ni ibyago kuko mugenzi wacu yitabye Imana. Ni urupfu rwakomokotse ku mpanuka yo mu bwogero.”

Nyuma y’iyi mpanuka ngo, uyu muyobozi yahise ajyanwa mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, akaba ari na ho yaguye.

Mbere yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi yabanje kuyobora uwa Ndora, akaba atabarutse ari na we wari ukuriye abandi Banyamabanga Nshingwabikorwa bose bo mu karere ka Gisagara.

Kuva muri Nzeri 2010 kugeza mu Ukwakira 2016 yari umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Mugombwa. Kuva ku wa 31 Ukwakira 2016 kugeza atabarutse yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Ndora ndetse na Kibilizi. Asize umugabo n’abana batatu.