Abagabo: Dore impamvu zatera umugore wawe kwanga ko mutera akabariro, ukinginga bigapfa ubusa

Abagabo: Dore impamvu zatera umugore wawe kwanga ko mutera akabariro, ukinginga bigapfa ubusa

Oct 12,2023

Abantu benshi cyane cyane abatarashaka [abatarubaka ingo zabo] bakunze kwibaza niba koko umugore wishakiye ushobaora kumusaba ko mujya mu mabanga y'abashakanye [mutera akabariro], akagutera utwatsi, akakwima burundu. Turagirango tubamare amatsiko rwose ibi ni ukuri umugore wishakiye uramusaba akakwima kubera impamvu zikurikira:

1. Gutakaza icyizere:

Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa kiba hagati y’abantu bakundana cyangwa bahuje ibyiyumviro bagashaka guhurira mu gikorwa cyo kwishimisha, ntabwo iba ku mpamvu z'uko ufite umugore cyangwa umugabo.

Icyizere gishobora gucika bitewe nuko wenda mukundana ariko mutabana, imyitwarire ugaragaza ituma utaba umwizerwa cyangwa n’ibindi. Umugore ashobora kugera ku rwego atakaza icyizere cy’umugabo we, bakabaho batizerana, ibyo kandi bigabanya urukundo ku buryo amabanga y’abashakanye atanozwa.

2. Ikibazo cy’uburwayi

Umugore ashobora kuba arwaye mu myanya y’ibanga akaba atinya kubabara igihe akora imibonano mpuzabitsina, akaba yahakanira umugabo wenda ntasobanure imbamutima ze nuko yiyumva kuko bakunze kugira isoni.

Umugore kandi ashobora kuba ari kugendera ku mabwiriza ya muganga bitewe n’uburwayi afite. Nk’urugero yarabazwe cyangwa agomba gutegereza gukira akabona gukora iki gikorwa, ibyo bikaba byatuma yanga gukora imibonano mpuzabitsina n'umugabo we.

3. Igihe umugabo atazi gukora imibonano mpuzabitsina neza

  Abagore bamwe batangaza ko abagabo babo batabaganiriza kugira ngo bamenye ibyo bakunda n’uburyo bakora imibonano mpuzabitsina mu buryo bunyuze buri umwe. Ibi bituma abagore bamwe na bamwe bahitamo kwanga iki gikorwa kuko nta byishimo bitezemo, rimwe na rimwe bakanatandukana cyangwa bagacana inyuma.

INAMA:

  • Ni ingenzi guhana ibitekerezo nk’abashakanye, mukaganira ku mubano wanyu.
  • Abagore benshi bakunze kuvuga ko bafatwa ku ngufu n’abagabo babo, bigatangaza benshi bakumva ari inkuru mbarirano. Nyamara igihe cyose umuntu aguhata iki gikorwa utagishaka akakigukoresha, byitwa gufatwa ku ngufu.
  • Abagore bashobora kwanga imibonano hagati y’abagabo bashakanye bitewe n’izi mpamvu zivuzwe haruguru ndetse n’izindi zitavuzwe, nyamara ikibazo gikomeye kigaragara ni uko hagati yabo baba babanye nabi ndetse n’urugo rwabo ruri mu marembera yo gusenyuka.
  • Kubonana kw’abashakanye ntabwo bikorwa ngo bizane ibyishimo, ahubwo ni igikorwa gikorwa hagati y’abishimye, bakubaka umubano wabo uzira amakimbiranye nk'uko Psych Central ibitangaza.
  • Abashakanye bagomba gukora imibonano mpuzabitsina babishaka bose ni bwo umugore ashimishwa nabyo
  • Kuba umugore yahakanye kuyikora ntibisobanuye ko yananiranye ahubwo impamvu ye ikwiriye kumvwa igahabwa agaciro
  • Abagabo bakwiye kumenya neza abagore babo bakamenya uburyo bwiza bwo kubashimisha kandi bakamenya ko kwishima bitava mu mibonano mpuzabitsina gusa, ahubwo ibyishimo by'umugore bigomba guhoraho