"Nzagera No kwa perezida ariko umwana wanjye arenganurwe" - Umugabo arakemanga uburiganya bwakozwe ku mwana we watsindiye kujya mu Academy ka Bayern

"Nzagera No kwa perezida ariko umwana wanjye arenganurwe" - Umugabo arakemanga uburiganya bwakozwe ku mwana we watsindiye kujya mu Academy ka Bayern

Oct 11,2023

Izabitegeka Innocent, umubyeyi wa Ishimwe Innocent wabonye amahirwe yo kujya muri Academy ya Bayern Munich ariko akavuga ko yarenganyijwe, yarahiye ko agomba gukora ibishoboka byose ariko umwana we agahabwa umwanya we.

Ku wa 17 Nzeri 2023 ni bwo kuri Stade ya Bugesera abatoza ba Bayern Munich n’abo mu Rwanda bahisemo abana 50 bazajya muri Academy ya Bayern Munich.

Nyuma yo gutoranywa bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu habayeho kureba neza imyirondoro yabo kugira ngo harebwe niba koko bujuje ibisabwa kugira ngo bakomeze gukurikiranwa.

Abana 20 mu bagombaga kujya muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda, bambuwe amahirwe yo kujya muri iryo rerero kubera ko batujuje ibisabwa bigendanye n’imyaka yabo bigizwemo uruhare n’ababyeyi.

Umwe mu babyeyi b’abana batemeranywa n’icyemezo cyafashwe n’abari bashinzwe gukurikirana ibyangombwa byabo yaturutse mu Karere ka Huye yerekeza i Kigali kubaza uko byagenze.

Uyu mubyeyi yahereye ku Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) arisaba kwita ku kibazo cye ariko ntiyagikemurirwa akurikizaho Minisiteri ya Siporo itaramuhaye ikaze.

Mu kiganiro yagiranye na FINE FM, Izabitegeka Innocent, yagaragaje agahinda yatewe no kuba yaratanze byose kugira ngo umwana we abone amahirwe nk’abandi ariko akaba yarabuze uwamuvuganira ngo arenganurwe. Ati “Mfite ikibazo cy’uko umwana wanjye yatsindiye amarushanwa mu mupira ariko abayobozi babishinzwe bantuma ibyangombwa byose bibaho ndabishaka ndabibaha bampa na nimero nzajya mbinyuzaho none nategereje igisubizo ndakibura kandi amashuri yaratangiye kera.” “Ndasaba ko umwana wanjye arenganurwa akajya mu mwanya yatsindiye. Ndashaka ko akorera igihugu akagiteza imbere.’’

Uyu mwana yajyaga kwitoreza kure y’aho iwabo batuye bigasaba ko ahabwa ibihumbi 30 Frw byo gutega buri kwezi amugeza ku kibuga bigaragaza imbaraga Izabitegeka amushoramo mu mpano ye.

Izabitegeka yageze kuri FERWAFA yifashishije nimero yamwoherereje ubutumwa bugaragaza ko umwana we atujuje ibisabwa kugira ngo abaze neza ikibazo cyabaye. Ati “Narabahamagaraga ntibamfate banamfata bakambwira ka bazansubiza ariko nkomeje kubona abandi baragiye kwiga uwanjye yicaye mfata umwanzuro wo kwiyizira ngo numve ikibazo gihari.”

“Ngezeyo bambwiye ko umwana afite imyaka 10 bituma atemererwa kuko atarageza 13. Ndabaza nti ko mwampaye ubutumwa buvuga ko atanditse, iyo myaka mwayikuye he? Mu byo bantumye harimo icyemezo cyo kuva guhindurira umwana ishuri, nacyo naracyatse ariko bansaba kumusubizayo.”

Mu byangombwa uyu mubyeyi yatumwe harimo Icyemezo cy’Amavuko yahawe n’ikigo nderabuzima umwana yavukiyeho, ifishi yerekana neza igihe yavukiye ndetse n’icyemezo cy’ishuri yigagaho kimufasha kujya ku rindi.

Ibi byose yarabibonye ndetse aranabyerekana gusa icyo atarabasha gusobanukirwa ni uko uwakamufashije kuri iki kibazo avuga ko yakijyanye kuri Minisiteri ya Siporo kugira ngo bakinkemurire ariko abashinzwe umutekano waho banga ko yinjira bamubwira ko nta bibazo bihagera.

Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Karangwa Jules, yavuze ko ikibazo kigiye gukurikiranwa hakarebwa impamvu zatumye atakirwa neza ariko amwizeza ko hagomba gukurikizwa amategeko. Ati “Hagomba kumenyekana neza uko myirondoro y’umwana iteye kuko ni byo biri gutera izo mpungenge zose. Kuko mu byangombwa hashobora kuba hari aho bidahuza neza. Kumufasha ni inshingano zacu nta muntu turenganya kandi tugiye kureba uko bimeze.”

Izabitegeka avuga ko mu gihe ikibazo cye kitakemuka yakomereza no mu zindi nzego ku buryo yagera no kwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akamwereka akababaro ke.

Abana bemerewe kujya muri Academy ya Bayern Munich bashakiwe amashuri, aho abageze mu yisumbuye bari kwiga muri Lycée de Kigali, abandi bakiga muri Groupe Scolaire de Kicukiro ndetse banahawe abatoza, abaganga n’ababafasha mu masomo yabo.