Bacitse ururondogoro - Uwari umugabo ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga 2023

Bacitse ururondogoro - Uwari umugabo ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga 2023

Oct 09,2023

Mu gihugu cya Portugal, hakomeje gukwirakwira inkuru yatumye abenshi bacika uturondogoro kubera ibyo batiri kwiyumvisha no kumvikanaho ku wabaye nyampiga w'iki gihugu, ni nyuma yo gutahura ko uyu wegukanye ikamba rya nyampiga ari umukobwa ariko wahoze ari umuhungu.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Portugal ndetse na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, bacitse uruhondogo nyuma yo kubona ko umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Portugal 2023 ari umuhungu wihinduje igitsina.

Marina Machete w’imyaka 28 niwe wegukanye ikamba rya nyampiga, akaba rero yaravutse ari umuhungu nyuma yihinduza igitsina aba umukobwa; akaba yegukanye ikamba ry’ubwiza rya Miss Portugal 2023 mu birori byabereye mu mujyi wa Borba.

Ni ibintu bitanyuze bamwe barimo Rui Paulo Sousa umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu, aho agira ati “Ubwo nasomaga iyi nkuru nagize ngo ni urwenya, nta gushidikanya uyu ni umunsi ubabaje kuri ba bakobwa bakiri bato barota gutsinda amarushanwa y’ubwiza bw’abagore.”

Uwitwa David Shier we agira ati “Aho bigeze abantu bihinduje igitsina bakwiye gushakirwa amarushanwa yabo, bari kubangamira abagore bakora cyane kabone nubwo byaba ari amarushanwa y’ubwiza, nubwo mubona bakoma amashyi mu mitwe yabo ntibishimye.”

Hirya no hino ku mbuga zitandukanye bo bakomeje kwandika bavugako Miss Portugal 2023 ari umugabo, n'ubwo hari n'abavugako kuba yarihinduje igitsina ntacyo bitwaye ko nyine ari umukobwa.