Abaturage ntibavuga rumwe ku muturage wasenyewe agatabwa muri yombi, abana bagasigara mu itongo

Abaturage ntibavuga rumwe ku muturage wasenyewe agatabwa muri yombi, abana bagasigara mu itongo

Oct 09,2023

Ejo kuwa 08 Ukwakira 2023, nibwo TV1Rwanda, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, yasakaje amafoto agaragaza abana bato ivugako bari kurara hanze nyuma y'uko inzu babanagamo na nyina isenywe n'inzego z'umutekano, basaba ko abo bana bafashwa ngo kuko nyina yahise anatabwa muri yombi nyuma yo gusenyerwa.

Mubyo TV1Rwanda yanyujije kuri X, yagize iti" Mu mudugudu wa Antene mu kagari ka Busanza mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro abaturage baratabariza abana bari kurara hanze mu itongo, nyuma yuko inzu bari batuyemo ubuyobozi buyisenye na nyina agahita afungwa."

Image

Mu bigaragara ko byatumye amarangamutima y'abatari bake azamuka, ubu butumwa bwa TV1Rwanda bwaje gusubizwa n'akarere ka Kicukiro kagira kati:"Uyu muturage yubatse akajagali gakurwaho n'ubuyobozi ariko ubwo abayobozi bari baje kumusaba gukuraho inzu yubatse mu buryo butemewe yarwanyije inzego z'umutekano kugeza ubu akaba arimo gukurikiranwa, abana bari kumwe na nyina wabo mu gihe dukomeje gukurikirana iki kibazo."

Abaturage bakomeje gusakuza cyane bavugako hari abayobozi barenganya abaturage, banibaza ukuntu umuturage yakubaka inzu bareba akarinda agera igihe cyo kuyibamo babibona, hanyuma bakazabona ko yubatse akajagari nyuma. Nubwo bimeze uku ariko hari n'abandi bari guhamya ko uyu muturage ari mu makosa ngo kuko yabikoze abizeki bitemewe kandi yanarangiza baza kumusenyera agakubita DASSO.

Image

Image