Imodoka itwara ibicuruzwa bya Bralirwa yafashwe n'inkongi y'umuriro (AMAFOTO)

Imodoka itwara ibicuruzwa bya Bralirwa yafashwe n'inkongi y'umuriro (AMAFOTO)

Oct 09,2023

Mu gitondo cyo kuriuyu wa Mbere tariki ya 09 Ukwakira 2023, mu karere ka Musanze, haramukiye insanganya, aho imodoka isanzwe imenyerewe mu gutwara ibicuruzwa by'uruganda rwenga inzoga mu Rwanda, Bralirwa, yafashwe n'inkongi y'umuriro ku gice cy'inyuma.

Ibi byabaye ahagana 6h50, aho imodoka itwara ibicuruzwa Bralirwa yafashwe n'inkongi y'umuriro igeze rwagati mu Mujyi wa Musanze hafi y'isoko rya GOICO. Iyo modoka yari yikoreye inzoga ivuye i Rubavu, igice cyayo cy'inyuma ni cyo cyafashwe n'umuriro wahereye mu mapine. Inzego z'umutekano zinshinzwe kurwanya inkongi no kuzimya, zihutiye gutabara maze zibasha kuzimya iyo nkongi.