Abafana ba Man United barifuza Olivier Giroud ko yasimbura Onana mu izamu kubera agashya yakoze

Abafana ba Man United barifuza Olivier Giroud ko yasimbura Onana mu izamu kubera agashya yakoze

  • Olivier Giroud yakinishijwe mu izamu rya AC Milan

  • Giroud yaraye akuyemo imipira bivugwa ko Onana atakuramo

Oct 08,2023

Kuri uyu wa gatandatu umukinnyi w'Umufaransa, Olivier Giroud w'imyaka 37 yaraye afashije ikipe ye ya AC Milan kwegukana intsinzi ikomeye cyane nyuma yo gushyirwa mu izamu ry'iyi kipe agakuramo ibitego byabazwe bigatuma bamwe bemeza ko arusha Onana w'ikipe ya Manchester United.

Ikipe ya AC Milan yafashe umwanzuro wo gukinisha Olivier Giroud mu izamu nyuma y'uko umuzamu wayo Mike Maignan yari amaze kwerekwa ikarita itukura mu minota y'inyongera y'umukino.

AC Milan yari yamaze kurangiza gusimbuza abakinnyi bose yemerewe yabuze uko ibigenza ihitamo gukinisha Olivier Giroud mu izamu waje no kwitwara neza.

Oliver Giroud yakuyemo imipira ibiri ikomeye yashoboraga kuvamo ibitego- Ibintu byatumye bamwe mu bafana ba Manchester United bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko Giroud arusha cyane Onana ndetse bakifuza kumubona mu izamu ryabo.

Byarangiye Giroud afashije ikipe ye gutsinda uyu mukino n'igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Christian Pulisic wahoze mu ikipe ya Chelsea.

Fans said Giroud is 'better than Andre Onana' after he made a wonder save

Olivier Giroud yakuye umupira ku kirenge cy'umukinnyi wa Girona washoboraga gutsinda igitego byoroshye.

Iyi ntsinzi kandi yatumye AC Milan ihita ifata umwanya wa mbere muri Shampiyona y'Ubutaliyani aho ifite amanota 21.

Olivier Giroud was forced to play in goal during AC Milan's dramatic win at Genoa

Imipira Giroud yakuyemo yatumye yifuzwa na bamwe mu bafana ba Manchester United batishimiye imyitwarire ya Onana muri iyi kipe.