Kirehe: Hataburuwe Gerenade mu rutoki rw'umuturage

Kirehe: Hataburuwe Gerenade mu rutoki rw'umuturage

Oct 07,2023

Kuri uyu wa 07 Ukwakira 2023, mu karere ka Kirehe, umurenge wa Mushikiri mu kagari ka Bisagara, umudugudu wa Ruturamigina, abaturage bataburuye Gerenade yo mu bwoko bwa Totasi, ubwo bacukuraga umuyoboro w'amazi.

Iyi Gerenade igaragara nk'ishaje kubera igihe kinini yaba imaze muri ubu butaka mu mudugudu wa Ruturamigina, yabonetse mu isambu ihinzemo urutoki, y'uwitwa Noheli Theoneste na we utuye muri ako gace.

Nyir'isambu ihinzemo urutoki rwakuwemo Gerenade, Noheli Theoneste, yatunguwe bikomeye n'ibyo yiboneye.

Noheli Theoneste, akaba ny'iri uwo murima basanzemo iyo Gerenade, yavuzeko na we akimara kuyibona yatunguwe cyane kandi agira ubwoba bwinshi ngo kuko amaze imyaka myinshi ahinga iyo sambu. Ati" Abakozi bahise bampamagara aho narindi mu murima bambwira ko babonye Gerenade kandi ko yari ibahitanye, nahise inza kureba  banyereka aho bayicukuye munsi y'insina nibwo twahise duhamagara inzego zibishinzwe kugirango baze barebe iyo Gerenade, gusa nge mfite ubwoba kuko iyisambu maze imyaka myinshi nyihingamo ariko ntunguwe nokubona harimo Gerenade. "

Inzego z'umutekano zatabaye zahamije ko n'ubwo iyi Gerenade isa nk'ishaje kubera igihe yaba imaze mu butaka, ariko ngo iracyari nzima ku buryo ishobora kuba yaturika kandi ikangiza ibiyegereye byose.