Gushaka kurongorwa bibakozeho - Abakobwa 2 b'impanga bapfiriye rimwe bagerageza amayeri yo gukurura abagabo

Gushaka kurongorwa bibakozeho - Abakobwa 2 b'impanga bapfiriye rimwe bagerageza amayeri yo gukurura abagabo

Oct 07,2023

Mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzania, hakomeje kuvugwa inkuru y'incamugongo y'abakobwa babiri b'impanga bafite imyaka 17 y'amavuko, bapfuye bazira gushaka kwiyongeresha amabere ngo bakunde bazabone abagabo.

Aba bakobwa bombi bavukana, ni abo ahitwa Nkololo, ni mu gace ka Simuyu mu gihugu cya Tanzania, biravugwa ko urupfu rwabo rwatewe n'imiti bahawe n'umuvuzi gakondo, nyuma yo kwakira icyifuzo cyabo cyo kongera amabere yabo ngo bakundwe bazabone abagabo.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze wemeje iby'urupfu rw'aba bakobwa bombi, yavuze ko abo bana b’abakobwa babanje kubabona kuri uwo muvuzi witwa Masunga Tumolo, ndetse ko bari bagiye koga iyo miti yari igamije gutuma bagira amabere manini.

Umuganga witwa Deogratius Mtaki wo ku Kigo Nderabuzima cya Dkt cyazanyweho aba bana bamaze kwitaba Imana, yavuze ko yabanje kwakira umubiri w’umukobwa muto ari we Gatoya, nyuma aza no kwakira Gakuru we agitera akuka ariko arembye cyane, na we wahise yitaba Imana.

Umuyobozi w’Akarere ka Bariadi, Simon Simalenga yageze ahabereye aka kaga, anasaba Polisi guta muri yombi abafite aho bahuriye n’impfu z’aba bana b’abakobwa.

Kugaragara neza cyangwa se kugira imiterere myiza ni kimwe mu gishishikaje igitsinagore muri iyi minsi muri rusange, aho bamwe bahitamo no kuba bakibagisha [amabere, ikibuno] cyangwa se bakaba banafata indi miti brangiwe cyangwa bahawe babwirwa ko ibagiraho ingaruka yo kubongerera ubunini bwa kimwe mu gice bifuzako cyaba kinini aho usanga babyirukira batitaye ku ngaruka za hato na hato bishobora kubakururira.