Uratungurwa niwumva impamvu  Aline Sano yataye Korali, akigira mu muziki w'isi

Uratungurwa niwumva impamvu Aline Sano yataye Korali, akigira mu muziki w'isi

Oct 07,2023

Aline Sano Shingiro wamenyekanye cyane ku izina rya Alyn Sano mu muziki nyarwanda, akomeje gutuma abatari bake bacika ururondogoro kubera kugereranya imyitwarire ye n'uko agaragara ubu n'uko yari ameze mbere ari umuririrmbyi muri Korari y'indirimbo zo guhimbaza Imana.

Uyu muhanzikazi w'umunyarwanda yamenyekanye cyane mu gihugu cyu Rwanda ndetse no hanze yacyo kubera gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi, ibizwi nka "Cover" ndetse agakora n'ize bwite, bituma yamamara ahanini binyuze mu ijwi ryiza rikurura imbaga yifitiye.

Alyn sano avuga ko yatangiye umuziki we mu mwaka wa  2010, ubwo yaririmbaga muri Korari y'ikigo cy'Ishuri yizeho, aho bita i Gigitwe mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y'Amajyepfo. Avuga kandi ko yakomeje gukorera umuziki we muri Korari yigisha bagenzi be baririmbanaga kugeza mu mwaka wa 2015 ubwo yahinduraga ibitekerezo akava muri iyo Korari.

ImageAlyn Sano akomeje gutuma abatari bake bacika ururondogoro kubera uko ari kwigaragaza muri iyi minsi bibabza niba ari we wahoze muri Korali iramya Imana

Alyn Sano yavuye muri korari muri 2015 ubwo yagiraga ibyago akabura umuvandimwe we mu mpanuka yarangiza agatabarwa n'abavandimwe bo hanze bataririmbanaga kandi we yari yizeye ko abavandimwe be bo muri korari bazamuba hafi nk'abantu yiyumvagamo kurusha abandi araheba asezera Korali ubwo asa nk'ubivumburaho nkuko abivuga agenda agiye avuga ko muri icyo gihe musaza we mukuru na we usanzwe ari umutunganya muziki aribwo yamusabye kwiga indirimbo zitandukanye n'izo yarasanzwe amenyereye muri Korari maze yinjira muri muzika bakunda kwita iy'Isi atyo.

Alyn Sano agiye gushyira ku isoko amakariso yamwitiriwe | IGIHE

Alyn Sano yamamaye cyane kundirimbo zirimo nka: Kontorora, Naremewe wowe, For us, Rwiyoborere, We the BEST ndetse nizindi nyinshi cyane ko yagiye akorana nabandi bahanzi benshi batandukanye bo mu Rwanda.

Alyn Sano yakoze igikorwa yise Listening Party, aho cyari kigamije ahanini kumvisha abantu barimo inshuti ze, abavandimwe ndetse n'abandi, Albumu ye mbere y'uko ayigaragaza hanze. Ni Album yise RUMURI. Ni Albumu yitiriye n'ubundi indirimbo ye yitwa RUMURI, icuranze mu mu njyana ya Kinyarwanda, Aho yakozwe na Pastor P, ayiririmba aho ari umukobwa cyangwa ugomba kubera abandi urumuri, ndetse ko ibibazo byose uba ufite ugomba kubyikemurira ukishakamo ibisubizo.

Sano avugako icuraburindi riri mu buzima ducamo yamenye ko rikurwaho n'urumuri urebye rudurukamo. Iyi Albumu ya Alyn Sano yatangiye gukorwa mu mwaka wa 2020. Irimo indirimbo zisanzwe zacurangishijwe ibikoresho gakondo, iriho indirimbo 13, indirimbo 2 yahuriyemo n'abandi bahanzi.