Umuhanzikazi Sexyy Red, yafatiwe ingamba zikaze nyuma y'amashusho y'urukozasoni yashyize hanze

Umuhanzikazi Sexyy Red, yafatiwe ingamba zikaze nyuma y'amashusho y'urukozasoni yashyize hanze

Oct 06,2023

Umuhanzikazi uri mu bagezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Sexyy Red, uherutse gushyira amashusho y'urukozasoni ku rukuta rwe rwa Instagram, yafatiwe ingamba na Instagrama zo kuba konti ye ya Instagram yafunzwe by’igihe gito.

Konti ya Sexyy Red yabuze ku murongo nyuma y’iminota mike anyujijeho amashusho yambaye ubusa ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Birakekwa ko konti ye ishobora kuba yafunzwe n’abagenzura Instagram, kubera aya mashusho ahabanye n’amahame y’imbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’ibi byose, Sexyy Red yavuze ko atari we washyizeho ariya mashusho amugaragaza asambana kuri konti ye y’uru rubuga nkoranyambaga ku bushake ngo kuko adashobora gukora ibintu nk’ibyo.

Hari abemera ibisobanuro by’uyu muraperikazi, kuko ayo mashusho yagaragaye kuri Instagram, yagiriyeho icyarimwe ari menshi, aho yamugaragazaga ari gukora imibonanompuzabitsina.

 

Abakunzi be ariko banababajwe n’uburyo konti ye yari yavuyeho, bigatuma badakomeze kwirebera ibyiza aba yashyizeho.

Sexyy Red's “Looking For The H*es (Ain't My Fault)” Video