Byari udushya mu bukwe bwa Zari n'umugabo we Shakib

Byari udushya mu bukwe bwa Zari n'umugabo we Shakib

Oct 06,2023

Nyuma y’amezi atanu yambwitswe impeta, Zari Hassan, uzwi nka Bosslady yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Shakib Lutaaya mu bukwe bwabereye muri Afurika y’Epfo.

Ubukwe bwa Zari Hassan w’imyaka 43 na Shakib Lutaaya w’imyaka 31, bwabaye kuwa 03Ukwakira 2023, ni nyuma y'uko aba bombi bahuriye i Pretoria mu mwaka wa 2022.

Kugeza ubu nta byinshi biratangazwa ku bukwe bwa Zari na Shakib Lutaaya dore ko na bo ubwabo batarashyira hanze amafoto y’ibi birori.

Ni ubukwe bwagaragayemo abana ba Zari, umubyeyi (mama) wa Shakib Cham n’umunyamuziki Fantana uherutse gushyamirana na Zari binyuze muri Filime Young, Famous, and African.

Fantana Spotted at Zari Hassan's Wedding Despite Past Conflict

Amashusho y’ubu bukwe yafashwe n’ikipe ngari ya Netflix ari na yo itunganya filime y’uruhererekane “Young, Famous, and African” bivugwa ashobora kuzanyuzwa muri iyi filime mu bice byayo bitarasohoka.

Shakib has given me a curfew-Zari shockingly revealsUrugendo rw’urukundo rwabo rwatangiye muri Gicurasi 2022 nyuma y’imyaka itatu Zari yari amaze anyura mu basore batandukanye ashaka umukunzi ubwo yari amaze gutandukana na Diamond Platnumz.

Zari, umubyeyi w’abana batanu wanyuzwe n’urukundo ahabwa na Shakib arusha imyaka 12 baherutse guhamya isezerano ryo kubana mu Idini ya Islam (Nikah ceremony) mu birori byabaye muri Mata 2023 bibera mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Kumbe! Zari wanted to get a 3rd kid with DiamondZari akoze ubukwe ubugira gatatu nyuma ya Ivan Semwanga bashyingiranwe mu 2011 bagatandukana mu 2013 babyaranye abana batatu.

Nyuma yaho yahuye na Diamond Platnumz bamarana imyaka ine batandukana ku wa 14 Gashyantare 2018 bafitanye abana babiri.

Mbere y’uko Zari ahura na Shakib Cham Lutaaya uyu mubyeyi yakundanye by’igihe gito n’abasore bakiri bato batandukanye barimo, King Bae, Dark Stallion, GK Choppa na Williams Bugembe (Boss Mutoto).